Ab’i Kirehe Barataka Kutagira Ihuzamurongo Rya Telefoni Rifatika

Mu Murenge wa Mushikiri hari abaturage batakambiye Abadepite babasuye ko nta huzamurongo( network) rya telefoni rifatika bagira. Ibi bikoma mu nkokora guhanahana amakuru, rimwe na rimwe bikabangamira ubucuruzi.

Basabye Abadepite kuzabakorera ubuvugizi kugira ngo bajye batumanaho mu buryo bworoshye.

Abadepite  bari bahagarariye abandi ni  Depite Uwanyirigira Gloriose na Depite Mpembyemungu Winfrida.

Bari baje kwifatanya n’abaturage mu muganda wabaye mpera z’Ukuboza, 2022.

- Advertisement -

Umwe muri abo baturage ni uwitwa Ephaprodite Rutayisire wo mu Kagari ka Cyamugurwa mu Mudugudu wa Impala.

Yagize ati:  “Ni ikibazo rusange cy’itumanaho, aho uhamagara umuntu kuri telefoni ugasanga ntimwumvikana, rezo(ihuzamurongo) icikagurika, ibyo washakaga kumubwira cyangwa yashakaga kukubwira ugasanga ntimuri kumvikana.”

Avuga ko iyo bigenze gutyo, uwari uhagamaye ahita akupa yanga ko amafaranga yakomeza kugendera ubusa.

Ikindi ngo ni uko iki kibazo kireba imirongo ikoreshwa mu Rwanda ni ukuvuga MTN na Airtel.

Ikinyamakuru gikorera mu Ntara y’i Burasirazuba kitwa Muhaziyacu kivuga ko abatuye Kirehe n’ahandi mu bice bituriye Kirehe bamaranye igihe kiriya kibazo.

Pierre Kanyamanza  wo mu Mudugudu wa Rubona ahitwa Rwantonde ati: “Iyo uhamagaye telefone yivanaho, cyangwa muri telefone hariya hakwereka ko ufite rezo hakazamo akaziga gaciyemo umurongo, icyo gihe ntushobora guhamagara cyangwa guhamagarwa, hari n’igihe hazamo iminara yo muri Tanzania…”

Kanyamanza avuga ko iyo ugeze muri kariya gace ubona ‘ubutumwa’ ko uri gukoresha Vodacom yo muri Tanzania.

Iminara ni mike…

Nyuma yo kugezwaho iki kibazo, umwe mu badepite wari uri aho witwa Depite Uwanyirigira Gloriose yasabye Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe kugira icyo akivugaho.

Rangira Bruno Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yavuze ko kiriya kibazo kijyanye n’iminara kandi kiri mu bice byinshi y’ako, ariko ngo kugikemura byaratangiye.

Avuga kandi ko ari ikibazo kiri mu mirenge yafi ya yose y’Akarere ayoboye.

Bruno Rangira ati: “Ikijyanye n’iminara ni ikibazo dufite muri rusange mu mirenge hafi ya yose, ariko gikomeye cyane aho twita mu kibaya cy’Akagera.”

Avuga ko batangiye  gukorana na RURA hamwe n’ikigo gishinzwe gushinga iminara k’uburyo bamaze gusuzuma ahantu hose hari icyo kibazo, ibyo yise ‘mapping’.

Yasezeranyije abo badepite ko yijejwe ko bitarenze muri Kamena, 2023 mu karere ke iki kibazo kizaba cyarakemutse.

Icyakora ngo ubu iki kibazo cyarangije gucyemurwa mu mirenge ya Gatore, Musaza na Kigarama.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version