Umunyarwandakazi Yatorewe Kuyobora Ihuriro Ry’Abanyamategeko Ba EAC

Yitwa Florida Kabasinga. Aherutse gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro ry’Abanyamategeko bo mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba ryitwa East Africa Law Society (EALS).

Iri huriro rigizwe n’abanyamategeko 19,000.

Florida Kabasinga asanzwe afite ikigo cyunganira abantu mu manza kitwa Certa Law.

Ni umuhanga mu mategeko mpuzamahanga mpanabyaha( international criminal law) ndetse n’amategeko agenga iby’ubukungu tutibagiwe n’amategeko agenga ibyaha nshinjabyaha.

- Kwmamaza -

Uretse kuba yatorewe ziriya nshingano, uyu mugore yari asanzwe ayoboye Komite nkemurampaka mu Ihuriro ry’abanyamategeko bagize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

The New Times yanditse ko  Kabasinga aba no mu Ihuriro ry’abanyamategeko bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ryitwa American Bar Association.

Afite impamyabumenyi ihanitse mu mategeko agenga uburenganzira bwa muntu( Human Rights Law) yakuye muri Kaminuza ya Notre Dame iri muri Leta ya Indiana muri Amerika.

Ihuriro ry’abanyamategeko bo muri EAC rihuza abagize ingaga za buri gihugu  ni ukuvuga urwa Kenya bita Law Society of Kenya, urwa Tanzania bita  Tanganyika Law Society, urwa Uganda bita Uganda Law Society, urwitwa Zanzibar Law Society, urw’u Rwanda bita Rwanda Bar Association, urw’u Burundi bita Burundi Bar Association ndetse n’urwa Sudan y’Epfo rwitwa South Sudan Bar Association.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version