Abaturage bo mu kagari ka Kabumba, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu basuwe n’abagenzacyaha bakorera Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, basobanurirwa uko ibyaha bikorwa, uko byirindwa, uko babikumira n’uburyo bazajya babimenyesha inzego ngo bikurikiranwe.
Abaturage bahagarariye abandi nibo baje kumva ziriya nama kugira ngo bazajye kuzikangurira bagenzi babo kuko guhuriza abaturage benshi ahantu hamwe bitemewe kubera kwirinda cyanduzanya COVID-19.
Ibyaha byibanzweho mu gusobanurirwa abaturage ni ibyerekeye ihohoterwa rikorerwa abana n’irishingiye ku gitsina.
Nyuma yo gusobanurirwa byose, abaturage babajije ibibazo birimo kumenya niba hari icyo amategeko ateganya mu kurinda umuntu utanze amakuru kuri runaka wakoze icyaha.
Umwe muri bo witwa Karangwa ati: “ Ko mudusaba kubaha amakuru y’aho twumvise rukana yakoze icyaha, twakwizezwa n’iki ko uwo twayatanzeho atazabimenya?”
Abagenzacyaha bamusubije ko mu mahame abagenga harimo iryo kudatangaza umwirondoro w’umutangabuhamya kandi ngo bakora k’uburyo arindwa.
Ikindi bariya baturage bahagarariye abandi babwiwe ni uko umuntu wese ukingiye ikibaba cyangwa uhishiriye ukekwaho icyaha, nawe aba agikoze kandi abikurikiranwaho.
Abayobozi bitabiriye barimo abayobozi nshingwabikorwa b’Imirenge, ab’utugari, abajyanama b’ubuzima, abafasha myumvire, abahagarariye abafite ubumuga, abahagarariye abari n’abategarugori n’abandi ‘bavuga rikijyana.’
Mu minsi iri imbere ubu bukangurambaga buzakomereza mu yindi mirenge ya Rubavu yatoranyijwe, nyuma buzakomereze muri Musanze na Bugesera.
Hagati ayo ariko ubugenzacyaha buracyakomeje ubukangurambaga bukorerwa mu mashuri ariko muri iki gihe bwabaye busubitswe kuko abanyeshuri bari kwitegura ibizamini.