Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ab’i Rubavu Bongeye Kwibutswa Uko Bakwirinda ‘Ibyaha’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ab’i Rubavu Bongeye Kwibutswa Uko Bakwirinda ‘Ibyaha’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 June 2021 5:35 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturage bo mu kagari ka Kabumba, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu basuwe n’abagenzacyaha bakorera Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, basobanurirwa uko ibyaha bikorwa, uko byirindwa, uko babikumira n’uburyo bazajya babimenyesha inzego ngo bikurikiranwe.

Abaturage bahagarariye abandi nibo baje kumva ziriya nama kugira ngo bazajye kuzikangurira bagenzi babo kuko guhuriza abaturage benshi ahantu hamwe bitemewe kubera kwirinda cyanduzanya COVID-19.

Ibyaha byibanzweho mu gusobanurirwa abaturage ni ibyerekeye ihohoterwa rikorerwa abana n’irishingiye ku gitsina.

Nyuma yo gusobanurirwa byose, abaturage babajije ibibazo birimo kumenya niba hari icyo amategeko ateganya mu kurinda umuntu utanze amakuru kuri runaka wakoze icyaha.

Umwe muri bo witwa Karangwa ati: “ Ko mudusaba kubaha amakuru y’aho twumvise rukana yakoze icyaha, twakwizezwa n’iki ko uwo twayatanzeho atazabimenya?”

Abagenzacyaha bamusubije ko mu mahame abagenga harimo iryo kudatangaza umwirondoro w’umutangabuhamya kandi ngo bakora k’uburyo arindwa.

Ikindi bariya baturage bahagarariye abandi babwiwe ni uko umuntu wese ukingiye ikibaba cyangwa  uhishiriye ukekwaho icyaha, nawe aba agikoze kandi abikurikiranwaho.

Abayobozi bitabiriye barimo abayobozi nshingwabikorwa b’Imirenge, ab’utugari, abajyanama b’ubuzima, abafasha myumvire, abahagarariye abafite ubumuga, abahagarariye abari n’abategarugori n’abandi ‘bavuga rikijyana.’

Mu minsi iri imbere ubu bukangurambaga buzakomereza mu yindi mirenge ya Rubavu yatoranyijwe, nyuma buzakomereze muri Musanze na Bugesera.

Hagati ayo ariko ubugenzacyaha buracyakomeje ubukangurambaga bukorerwa mu mashuri ariko muri iki gihe bwabaye busubitswe kuko abanyeshuri bari kwitegura ibizamini.

Abayobozi bahagarariye abandi bari baje kumva impanuro za RIB
Bari bari mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi
TAGGED:featuredIbyahaRubavuUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenneth Kaunda Wayoboye Zambia Ararembye, Arasaba Amasengesho
Next Article Abanyeshuri Ibihumbi 23 Biga Imyuga n’Ubumenyingiro Batangiye Ibizamini
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?