Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ab’i Rusizi Bongeye Kubona Amazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ab’i Rusizi Bongeye Kubona Amazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 April 2024 9:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturage b’i Rusizi bishimiye ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe guha amazi meza abaturage, WASAC,  cyongeye kubagezaho amazi nyuma y’uko ibura ryayo ryari ryaratumye ijerekani igera ku Frw 800 kuzamura bitewe n’aho uyaguriye.

Ubuyobozi bwa WASAC bwatangaje ko abaturage bari barabuze amazi bamaze kuyabona, kuyabura bikaba byari byaratewe n’iyangirika ry’umuyoboro mugari wahaga igice kinini cy’umujyi wa Kamembe amazi ndetse no mu nkengero zawo.

Mu butumwa WASAC yatangaje kuri uyu wa Mbere taliki 08, Mata, 2024, yagize iti: “ Turamenyesha abafatabuguzi bacu batuye mu Karere ka Rusizi bari babuze amazi kubera iyangirika ry’umuyoboro, ko twarangije gusubizamo amazi. Uko imiyoboro igenda yuzura abari babuze amazi baraza kugenda bayabona.Mwarakoze k’ubufatanye no kutwihanganira”.

Kuwa 26,  Werurwe, 2024, nibwo Umuyobozi wa WASAC ishami rya Rusizi, Ngamije Alexandre, Rusizi, yatangaje  ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo icyo kibazo kiranduke.

Icyo gihe yavugaga ko ibura ryayo ryatewe ahanini n’iyandirika ry’umuyoboro wajyanaga amazi mu gice kinini cy’umujyi wa Kamembe kandi uwo ukaba ari wo wari umuyoboro rukumbi ubaha amazi.

Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi iri hafi kurangira,  harimo ko iki gihe kizagera Abanyarwanda bose bafite amazi ‘hafi yabo’.

Bivuze ko mu cyaro umuturage azajya abona amazi muri metero zitarenze 500 naho mu mijyi ntizirenge metero 200.

Ibi ariko bisaba ko imiyoboro y’amazi isanzweho ivugururwa kandi hagahangwa indi mishya, bikanakorwa hirya no hino mu Rwanda.

Icyakora ni akazi kanini kandi gahenze kubera ko igice kinini cy’u Rwanda kigizwe n’ubuhaname kandi umubare w’abatura imijyi ikiyongera cyane.

TAGGED:AmaziIjerekaniRusiziWASAC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Naganiriye Na Kagame Uko Abanyarwanda Bakomorerwa Kuza Iwacu Bisanga- Ramaphosa
Next Article Kagame Agiye Guha Itangazamakuru Ikiganiro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?