Abica Amabwiriza Yo Kwirinda COVID-19 Tuzakomeza Kubahana- CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko Abanyarwanda batazubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bazahanwa kuko baba ari byo bahisemo.

Asanga buri Munyarwanda agomba kumva ko kwirinda ari inshingano ze ariko ko ababirenzeho bazajya bafatwa berekwe Abanyarwanda,  bahanwe kubera ko aribyo baba bihitiyemo.

Kuri we bisa n’aho abica amabwiriza yo kwirinda COVID-19 babikora nkana.

Polisi itangaje ibi nyuma y’uko hari abantu 363 baherutse kurazwa muri za sitade zitandukanye  mu Mujyi wa Kigali bafashwe bishe ariya mabwiriza.

- Advertisement -

Ku wa Gatatu tariki 03, Gashyantare, 2021 muri sitade ya Kigali i Nyamirambo harayemo abantu 65, muri sitade  Amahoro harayemo  97,  muri sitade ya ULK harayemo abantu 90 naho muri sitade ya Kicukiro(IPRC) harayemo abantu 111.

Abafashwe bari barenze ku mabwiriza atandukanye arimo gukora Siporo mu masaha atemewe, kutambara agapfukamunwa, hari abafatiwe  mu tubari twa rwihishwa banywa inzoga n’andi makosa atandukanye.

Polisi ivuga ko abenshi mu bafashwe  byagaragaye ko nta ruhushya basabye rubemerera kuva mu rugo

Kandi muri Kigali Gahunda ari ‘Guma mu Rugo.”

Ikindi ni uko muri iyi minsi abantu   bafatwa barenze ku mabwiriza hakunze biganjemo urubyiruko mu gihe mu minsi yashize bari abantu bakuze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera avuga ko ikibabaje ari uko yavuze ko abantu barenga ku mabwiriza nkana kandi bayasobanurirwa buri munsi.

Yagize ati:  “Tumaze ibyumweru bibiri abantu bari muri gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali, kandi inama y’Abaminisitiri yongereyeho indi minsi 7. Icyo abaturage basabwa ni ukubahiriza amabwiriza, iyo urebye aba bantu barenga 360 baraye mu masitade atandukanye mu Mujyi wa Kigali bikugaragariza ko hari abantu bisa nk’aho ntacyo bibabwiye.”

Yanenze abantu bakora siporo nimugoroba kandi bimaze iminsi bisobanurwa ko siporo ikorwa mu gitondo kuva saa kumi n’imwe kugeza saa tatu za mu gitondo.

Avuga ko hari n’abandi bafatwa basenga biremye adutsiko, abandi bakarema udutsiko two kunywa inzoga, abandi bagafatwa batambaye agapfukamunwa.

Commissioner Kabera yashimye Abanyarwanda bitwara neza, bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda kiriya cyorezo, asaba Abanyarwanda muri rusange n’abatuye Umujyi wa Kigali gukomeza kubahiriza amabwiriza yose  ariho kugeza ubu.

Bishe amabwiriza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version