Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abimukira Bava Mu Bwongereza Ntibakije, Bwiyemeje Kudatezuka Ku Mugambi Wo Kubazana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Abimukira Bava Mu Bwongereza Ntibakije, Bwiyemeje Kudatezuka Ku Mugambi Wo Kubazana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 June 2022 7:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu  rwitambitse icyemezo cyo kuzana abimukira u Bwongereza bwagombaga kuzana mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu taliki 15, Kamena, 2022. Ngo kubazana birimo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Icyakora amakuru Taarifa icyesha itangazamakuru ry’i Burayi avuga ko abantu barindwi ari bo bari buze, umwe muri bo akaba ari umugabo ukomoka muri Iraq ufitanye ibibazo n’ubutabera.

Bagombaga kuza mu Rwanda bazanywe n’indege ya Boeing.

Urugendo rwa mbere rw’iyi ndege rwari butume yishyurwa £500,000, kikaba ikiguzi cy’urugendo na serivisi zose abari buze mu Rwanda bari bucyenere guhabwa mu rugendo.

Ibyo kwitambika iki cyemezo bikozwe hashize amasaha macye, Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda bitangarije itangazamakuru ko u Rwanda rwiteguye kubakira, bakabaho neza nk’uko n’abandi bimukira bahatuye babayeho neza.

Icyakora amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Bwongereza kuri iyi ngingo ntiyavuzweho rumwe kuko hari bamwe bavuze ko atubahirije uburenganzira bwa muntu.

Yamaganywe cyane cyane n’ibigo bivuga ko biharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’iby’abihayimana.

Mu minsi mike ishize, abantu 30 bari mu bari baremejwe ko bazazanwa mu Rwanda binyuze mu masezerano yo gushakira abimukira uburyo bwemewe n’amategeko bwo kubona aho baba, banze kuza mu Rwanda ahubwo baregera inkiko.

Inkiko zanzuye ko ibirego byabo nta shingiro bifite, ko kubazana mu Rwanda nta tegeko byishe.

Inzego z’ububanyi n’amahanga z’u Rwanda n’iz’u Bwongereza zakomeje gusobanurira amahanga iy’iyi gahunda kugeza n’ubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta n’ushinzwe ibibera mu Bwongereza witwa Priti Patel bagiye i Génève kubisobanurira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR.

U Rwanda rwateguye ahantu ho kuzabakirira hujuje ibyo umuntu yacyenera byose ari iwe.

Nk’uko abakora mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma baraye babibwiye itangazamakuru, umwimukira wese  uzemera kuza mu Rwanda azaba afite uburenganzira bwo guhitamo kuzasubira iwabo, ubwo kwaka uburenganzira bwo kuba mu Bwongereza binyuze mu nzira nyazo ndetse n’ubwo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ikiganiro cyaraye gihuje Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda n’itangazamakuru

Mu gihe hari hasigaye igihe gito ngo abimukira ba mbere[cyangwa se umwimukira umwe] burire indege baza mu Rwanda, Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu rwatangaje ko rwitambitse kiriya cyemezo.

Umuryango witwa Care4Calais wanditse kuri Twitter uti: “ Itike ya nyuma yo kugenda ntigitanzwe. Nta muntu n’umwe uri bujye mu Rwanda…”

Abantu barindwi nibo bari buze…

Daily Mail yanditse ko umubare w’abantu bari buzoherezwe mu Rwanda wavuye ku bantu 130 ukagera ku bantu barindwi.

Icyizere kugeza kuri uyu wa Kabiri cyari uko abo bantu bari bwemere kuza mu Rwanda ariko niyo bari bugabanuke bakagera ku muntu umwe, nawe yari buze kandi byari kuba ari intsinzi ku Rwanda n’u Bwongereza.

Icyakora ibi si ko byagenze kuko umucamanza wicaye i Strasbourg ku cyiciro cya rwa rukiko yafashe icyemezo kigahita gikoma mu nkokora iby’uru rugendo.

Mu bantu barindwi bagombaga kuza mu Rwanda harimo umwe ufite umwihariko.

Ikinyamakuru The Irish Times kivuga ko ari umugabo ukomoka muri Iraq.

We ibye birihariye kuko hari  icyemezo gishingiye ku ngingo ya 39 y’Amategeko agenga ruriya rukiko ivuga ko uriya muntu agomba kuba agumye mu Bwongereza mu gihe cy’Ibyumweru bitatu kugira ngo ibye bijyanye n’inkiko z’iwabo bibanze bisobanuke.

Mu kiganiro cyaraye gihuje itangazamakuru ryo mu Rwanda n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma, Umunyamakuru wa Flash  yababajije niba u Rwanda rwakwemera kwakira umwimukira ukurikiranyweho ibyaha runaka, umujyanama muri Minisiteri y’ubutabera witwa Doriane Uwicyeza asubiza ko rutabikora.

Umunya Iraq wabujijwe kuzanwa mu Rwanda yatangiye kwaka ubuhungiro mu  Bwongereza taliki 17, Gicurasi, 2022.

Uyu muntu ubwo yakaga buriya buhungiro yavuze ko ubuzima bwe muri Iraq buri mu kaga, ko yakorewe iyicarubozo ndetse ko yavuye muri Iraq agahungira muri Türkiye aho yavuye agana mu Bwongereza.

Ubusabwe bwarakiriwe burasuzumwa ariko ntibwahabwa agaciro.

Nibwo hatangiye gusuzumwa uko we n’abagenzi be bazoherezwa mu Rwanda bakitabwaho hanyuma iby’ubusabe bwabo bikazasuzumwa nyuma.

Icyakora urukiko rw’u Burayi rwaraye rwanzuye ko  uyu muntu atacyoherejwe mu Rwanda kubera ko iby’uko uburenganzira bwe , hashingiwe ku byo akekwaho iwabo, bitezewe ko buzubahirizwa mu Rwanda kubera ko u Rwanda rutari mu bihugu byasinye amasezerano agenga ibihugu ruriya rukiko rufiteho ububasha.

Ibibazo by’uyu muntu bizafatwaho umwanzuro utangazwa muri Nyakanga, 2022.

Urukiko rw’u Burayi rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu ruba mu Bufaransa ahitwa Strasbourg.

Rufite abacamanza 47  bashinzwe kureba uko uburenganzira bwa muntu bwubahiriza mu bihugu 47 byashyize umukono ku masezerano arushyiraho.

Ubwongereza bwavuze ko budacitse intege ku mushinga wabwo…

Ushinzwe ibibera imbere mu Bwongereza witwa Priti Patel yavuze ko igihugu cye kitari bucibwe intege n’icyemezo cy’umucamanza wo muri ruriya rukiko cyo gukoma imbere ibyo kohereza abimukira mu Rwanda.

Ati: “ Natengushywe n’uko indege ya mbere itakijyanye abimukira mu Rwanda ariko ntibiri bumbuze gukomeza guhanira ko umugambi mwiza wacu n’u Rwanda uzagerwaho.”

Priti Patel avuga ko atazacibwa intege n’uko Urukiko rw’u Burayi rwitambitse Politiki y’u Bwongereza

Patel yavuze ko n’ubwo hari abanyapolitiki bakomeje gukora uko bashoboye ngo barwanye kiriya cyemezo, ariko ngo bitinde bitebuke Guverinoma izakigeraho.

Umwe mu banyapolitiki bo mu Bwongereza udashaka ko kiriya cyemezo gishyirwa mu bikorwa ni Meya w’Umurwa mukuru , London, witwa Sadiq Khan.

Undi ni uyobora ishyaka ry’abakozi( Labour) witwa Jeremy Corbyn.

Khan akirangiza kumva ko ibyo kuzana abimukira mu Rwanda bitagikozwe, yahise abyinira ku rukoma.

Indege yo mu bwoko bwa Boeing 767  y’ikigo cyo muri Espagne kitwa Privilage Style niyo yagombaga kuzana bariya bimukira ariko ntibyayikundiye.

Taarifa yabajije Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda niba hari icyo batangaza kuri izi mpinduka zitunguranye, ariko nta gisubizo turabona.

TAGGED:AbimukiraBwongerezafeaturedMukularindaPatelRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhanzi Clarisse Karasira Yibarutse
Next Article Tshisekedi Yakoze Ikosa Ryo Kwemerera Ingabo Za Uganda ‘Kugaruka’ Mu Gihugu Cye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?