Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: ‘Abishe’ Laurent-Desiré Kabila bababariwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

‘Abishe’ Laurent-Desiré Kabila bababariwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 January 2021 10:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Felix Tshisekedi yahaye imbabazi abantu bose bahamijwe uruhare mu rupfu rwa Laurent- Desiré Kabila wayoboye Repubulika ya Demukarasi ya Kongo guhera muri 1997 kugeza muri 2001 ubwo yapfaga arashwe. Abahawe imbabazi barimo Col Eddy Kapend na bagenzi be 28.

Icyemezo cya Perezida Tshisekedi gihinyuje ibyo yari yarasabwe n’uwo yasimbuye akaba ari n’umuhungu wa Laurent Desire Kabila witwa Joseph Kabila.

Yari yaramusabye  kutazarekura bariya bantu.

Ku ikubitiro abantu 39 nibo bafashwe bakurikiranwaho uruhare mu iraswa n’iyicwa rya Muzehe  Kabila, muri bo 11 baguye muri gereza hasigara 28.

Muzehe Laurent Desiré Kabila yapfuye arashwe tariki  16, Mutarama, 2001.

Abazwi cyane mu bafunzwe bamaze kwemezwa icyaha n’inkiko ni Col Eddy Kapend wahoze ari Umugaba mukuru w’ingabo za DRC, uwahoze ari umujyanama wihariye mu by’umutekano witwa Nono Lutula na Georges Leta wahoze ashinzwe urwego rw’iperereza muri kiriya gihugu hamwe n’abandi.

Perezida Tshisekedi yafashe umwanzuro wo kubarekura, bagatangira umwaka wa 2021 bidegembya.

Inkiko zari zarabakatiye gufungwa burundu ariko Col Kapend na bagenzi be bahakana uruhare urwo arirwo rwose mu rupfu rwa Muzehe Kabila, Se wa Joseph.

Imiryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu yari imaze imyaka myinshi ivuga ko ziriya mfungwa zifunzwe mu buryo butubahiriza uburenganzira bwa muntu, igasaba ko barekurwa.

Muri yo harimo umuryango witwa Bill Clinton Foundation For Peace n’indi.

Bivugwa ko muri gereza aho bari bafungiye bari babayeho nabi kandi imibiri yaracitse intege.

Bari bafungiwe muri gereza nkuru  ya Makala iri i Kinshasa.

Perezida Tshisekedi kandi yahaye imbabazi abantu bose bari barahamijwe ibyaha bagakatirwa urwo gupfa.

Ku rundi ruhande ariko ntiyababariye abantu bahamijwe ibyaha birimo ibyo kunyereza umutungo wa Leta.

Umwe muri aba ni Bwana Vital Kamerhe wigeze kumubera umuyobozi w’Ibiro bye akaza guhamwa n’ibyaha birimo ibyo kunyereza miliyoni nyinshi z’amadolari y’Amerika zari zigenewe kubaka ibikorwa remezo mu minsi 100 yakurikiye itorwa rya Felix Tshisekedi.

Col Kapend
TAGGED:DRCfeaturedKabilaKapendTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Karongi: Bacukura Zahabu rwihishwa bakayigurisha ku bakire b’i Kigali
Next Article Karongi: Ab’i Bwishyura batubwiye ibya RDF/Marine na Paul Muvunyi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?