Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: ‘Abisilamu’ Bo Mu Bufaransa Barakariye Umwanditsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

‘Abisilamu’ Bo Mu Bufaransa Barakariye Umwanditsi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 December 2022 1:23 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Michel Houellebecq
SHARE

I Paris no mu yindi mijyi y’u Bufaransa, hari abisilamu bafitiye umujinya umwanditsi witwa Michel Houellebecq bamushinja kuvuga ko batari Abafaransa nk’abandi kandi ko baramutse bagize ubutegetsi mu gihugu, cyahinduka akaduruvayo.

Bavuga ko mu kiganiro aherutse guha umunyamakuru  witwa Michel Onfray, umwanditsi Michel Houellebecq yakoresheje amagambo arimo urwango, akururira abandi kwanga Abisilamu bityo ko ariyo mpamvu bamureze.

Umuyobozi mukuru w’Umusigiti w’i Paris bita la Grande Mosquée de Paris witwa Chems-Eddine Hafiz yavuze ko kuba uriya mwanditsi yaravuze ko Abisilamu atari Abafaransa nyakuri, akanongeraho ko baramutse bagize ubuyobozi igihugu cyahura n’akaga, atari ari ibintu byo kwihanganira.

Ikiganiro Houellebecq yagiranye na Onfray kiboneka mu Kinyamakuru  Front Populaire.

Hari aho uyu mwanditsi yavuze ko Abisilamu baramutse bategetse u Bufaransa , abandi babutuyemo batabyemera.

Ntibabyemera kubera ko ngo bajya babaca ruhinganyuma bakabarasa, ibitero bikagabwa hirya no hino mu rwego rwo guteza akajagari mu gihugu.

Abasilamu bo mu Bufaransa basanze iyo mvugo irimo kubapfobya no kubangisha abandi baturage.

Muri cya kiganiro kandi, uriya mwanditsi yagize ati: “ Icyo Abafaransa b’ukuri bashaka si uko Abasilamu bahinduka nk’abandi Bafaransa, ahubwo ni uko bareka kutwiba no kutujujubya, bita ibyo bakazazinga utwabo bakagenda.”

Abamureze bavuga ko ibyo kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo, bidakwiye kugira uwo biha urwaho rwo kwibasira abandi.

Mu mwaka wa 2015, Michel Houellebecq yigeze kwandika igitabo yise ‘Soumission’.

Muri icyo gitabo yanditsemo uko u Bufaransa bwaba buteye buramutse buyobowe na Perezida ukomoka mu ishyaka rya kisilamu.

Yigeze no kwandika ko umuntu aramutse yanditse igitabo kitavuga neza Islam  ‘ntacyo byaba bitwaye.’

Icyakora asa n’uwirengagiza ibyabaye ku banyamakuru b’ikinyamakuru gikora inkuru zishushanyije kitwa Charlie Hebdo ubwo baraswaga n’abantu babasanze mu nzu bakoreramo akazi.

Ababikoze bari bamaze igihe baburiye abanyamakuru ba Charlie Hebdo ko nibakomeza kuvuga nabi Islam n’Intumwa y’Imana Muhamad bitazabura kubagira ho ingaruka.

TAGGED:AbanyamakuruAbisilamuParisUmwanditsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Umudepite Wa Gatatu YEGUYE
Next Article Abaturage 25,000 Ba DRC Bafashwe Binjiye Muri Angola Mu Buryo Butemewe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?