‘Abisilamu’ Bo Mu Bufaransa Barakariye Umwanditsi

I Paris no mu yindi mijyi y’u Bufaransa, hari abisilamu bafitiye umujinya umwanditsi witwa Michel Houellebecq bamushinja kuvuga ko batari Abafaransa nk’abandi kandi ko baramutse bagize ubutegetsi mu gihugu, cyahinduka akaduruvayo.

Bavuga ko mu kiganiro aherutse guha umunyamakuru  witwa Michel Onfray, umwanditsi Michel Houellebecq yakoresheje amagambo arimo urwango, akururira abandi kwanga Abisilamu bityo ko ariyo mpamvu bamureze.

Umuyobozi mukuru w’Umusigiti w’i Paris bita la Grande Mosquée de Paris witwa Chems-Eddine Hafiz yavuze ko kuba uriya mwanditsi yaravuze ko Abisilamu atari Abafaransa nyakuri, akanongeraho ko baramutse bagize ubuyobozi igihugu cyahura n’akaga, atari ari ibintu byo kwihanganira.

Ikiganiro Houellebecq yagiranye na Onfray kiboneka mu Kinyamakuru  Front Populaire.

- Advertisement -

Hari aho uyu mwanditsi yavuze ko Abisilamu baramutse bategetse u Bufaransa , abandi babutuyemo batabyemera.

Ntibabyemera kubera ko ngo bajya babaca ruhinganyuma bakabarasa, ibitero bikagabwa hirya no hino mu rwego rwo guteza akajagari mu gihugu.

Abasilamu bo mu Bufaransa basanze iyo mvugo irimo kubapfobya no kubangisha abandi baturage.

Muri cya kiganiro kandi, uriya mwanditsi yagize ati: “ Icyo Abafaransa b’ukuri bashaka si uko Abasilamu bahinduka nk’abandi Bafaransa, ahubwo ni uko bareka kutwiba no kutujujubya, bita ibyo bakazazinga utwabo bakagenda.”

Abamureze bavuga ko ibyo kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo, bidakwiye kugira uwo biha urwaho rwo kwibasira abandi.

Mu mwaka wa 2015, Michel Houellebecq yigeze kwandika igitabo yise ‘Soumission’.

Muri icyo gitabo yanditsemo uko u Bufaransa bwaba buteye buramutse buyobowe na Perezida ukomoka mu ishyaka rya kisilamu.

Yigeze no kwandika ko umuntu aramutse yanditse igitabo kitavuga neza Islam  ‘ntacyo byaba bitwaye.’

Icyakora asa n’uwirengagiza ibyabaye ku banyamakuru b’ikinyamakuru gikora inkuru zishushanyije kitwa Charlie Hebdo ubwo baraswaga n’abantu babasanze mu nzu bakoreramo akazi.

Ababikoze bari bamaze igihe baburiye abanyamakuru ba Charlie Hebdo ko nibakomeza kuvuga nabi Islam n’Intumwa y’Imana Muhamad bitazabura kubagira ho ingaruka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version