Abayobozi bo muri Repubulika ya Angola bavuga ko hari abaturage ba DRC bagera ku 25,000 binjiye muri kiriya gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Binjiriye ku mipaka itandukanye ya Chissanda, Furtuna, Nachiri, Lupemba, Itanda, Nordeste, Furi-3 na Marcos-5.
Hagati aho kandi niko hari n’abandi baturage 11.010 bo muri DRC bahambirijwe bavanwa muri Angola basubizwa iwabo.
AFP yanditse ko hari n’umusore wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo wapfuye mu buryo butunguranye ubwo Polisi ya Angola yashushubikanyaga abaturage ba DRC bari barahungiye yo ngo batahe ku ngufu.
Umupaka munini Polisi ya Angola icunga ni uwitwa Lunda Norte uwo ukaba uri ku burebure bwa Kilometero 770.
Actualité.cd ivuga ko umuyobozi wayo w’iriya Ntara witwa Deolinda Satula Vilarinho avuga ko bagomba gukomeza gucunga ko nta bantu bava muri DRC mu buryo budakurikije amategeko ko bakayinjiriramo.
Avuga ko gushishoza ari ngombwa kubera abantu nk’abo bashobora kuzamwo n’abagizi ba nabi bo mu mitwe y’inyeshyamba.
Abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bari mu bamaze igihe barabuze amahoro.
Intambara zihamaze imyaka irenga 20 zatumye n’amajyambere adindira, bityo bamwe mu batuye iki gihugu bakaba bashaka aho bahungira cyangwa batura bakabona amahoro n’iterambere babuze.
Abagize amahirwe yo kwiga bo bakeneye aho bajya gukorera amafaranga batekanye.