Polisi y’u Burundi iherutse gusaka bamwe muri benewabo wa Gen Allain Guillaume Bunyoni ibasangana imbunda n’amasasu menshi. Iryo saka ryabereye ahitwa Kajiji muri Zone ya Kanyosha mu Mujyi wa Bujumbura.
Ni ko gace Gen Bunyoni atuyemo.
Abapolisi bahengereye abaturage baryamye baza kubasaka babatunguye, bose babicaza mu ruganiriro barabasaka.
Uwashakaga gusubira mu buriri yagendaga aherekejwe n’umupolisi ufite imbunda.
Abibanzweho muri irisaka ni inshuti magara za Bunyoni uherutse kwirukanwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu Burundi.
Ryari rigamije no kugenzura agatsiko k’abantu bafitanye ubushuti n’umugore wa Gen Bunyoni witwa Hycinthe Bunyoni wigize kuvuga ko ‘umugabo we agiye kuzamurwa mu ntera bugacya ahubwo amananurwa.’
Amakuru aturuka i Bujumbura avuga undi basatse ni murumuna w’umugore wa Bunyoni n’abandi bantu ba hafi y’umuryango we batuye mu gace gasa n’aho ari ubwatsi bwa Bunyoni.
Mu isaka ryayo, Polisi y’u Burundi yafashe imbunda n’amasasu n’imyambaro y’igipolisi, uwabifatanwe yahise ajya gufungirwa ahantu hataramenyekana.
Abatuye mu gace karaye gasatswe kitwa Kajiji babwiye ikinyamakuru UBM News cy’i Bujumbura ko batangajwe n’ibyabaye, bavuga ko ari ikimenyetso ntakuka cy’irangira ry’ubuhangange bwa Gen Alain Guillaume Bunyoni.