Abakoresha YouTube mu gucuruza ikabahemba bita YouTubers baherutse guhura baganira uko imikorere yabo yarushaho kunguka no kunoga binyuze mu kwifashisha ubwenge buhangano.
Kubera ko ari urubyiruko, akenshi mu kazi kabo bakunze kugaruka ku biba bigezweho mu mibereho y’abanyamujyi n’abandi bantu bashobora gukora amakuru aciye mu mashusho.

Nk’uko bisanzwe no ku yindi myuga, abakorera amakuru kuri uru rubuga nkoranyambaga nabo bakenera kwigira ku bandi no kureba uko ikoranabuhanga rigezweho ryakomeza kubabera isoko y’ifaranga.
Mu rwego rwo guhugurana hari ibiganiro byateguwe n’itsinda ‘Smart250 Academy’ biherutse guhabwa bagenzi babo ngo bungurane ubumenyi mu ikoreshwa ry’izo mbuga no kuzibyaza umusaruro ntawe bahutaje.
Byabereye ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara kitwa Maison des Jeunes Kimisagara.

Gucuruza amashusho kuri YouTube birungura kuko hari abashobora gukorera Miliyoni Frw mu masaha make, icyakora hakaba ababikorana ubuhubutsi bikabateranya n’abantu cyangwa inzego zimwe za Leta.
Mu kwirinda ko ibyo bigera kuri benshi, ubuyobozi bwa Smart250 Academy bwahisemo kubibutsa ubunyamwuga no kubaha ubumenyi bwatuma ubwenge buhangano bubafasha kunoza ibyo bakora.
Aimée Anne Musabwe uri mu bazi neza uko izo mbuga zibyara amafaranga yagize ati: “Ikiganiro nyamukuru cyibanze ku buryo ‘Aba-Creators’ bashobora gukoresha YouTube, ubwenge buhangano (AI) kugira ngo bongere ireme n’imikorere y’ibyo bakora.”

Abo mu ihuriro Smart250 Academy beretse bagenzi babo ibikoresho by’ubwenge buhangano byakozwe nabo, bikaba uburyo bufasha mu kurinda izo mbuga kugira ngo hatagira abazisiba.
Abagize Smart250 Academy biyemeje guhuriza hamwe abantu bashaka gukorera amafaranga ku mbuga nkoranyambaga, kubigisha iby’ubwenge buhangano n’uko bwabyazwa umusaruro mu buryo bwa kinyamwunga.

Ubwenge buhangano buri mu by’u Rwanda rwiyemeje guteza imbere ndetse muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI.
U Rwanda ruzashoramo ingengo y’imari ya miliyoni $ 76,5 kugira ngo buzagire uruhare mu bukungu rungana na 5% ku musaruro mbumbe w’igihugu.
Ubwo bwenge buhangano buzinjiriza u Rwanda Miliyari Frw 589 zizava ku mishinga yo kuzamura uburezi, ubuhinzi n’ubuzima.


