Abororera Muri Gishwati Hari Amakuru Basaba Uruganda Rw’Amata Rwa Mukamira

Aborozi b’inka bo mu bikuyu bya Gishwati banenga ubuyobozi bw’uruganda rubatunganyiza amata kutababwira uko imigabane barufitemo ihagaze kuko ngo hari amakuru bafite avuga ko rwahombye.

Binubira ko nta ruhare bagize mu micungire y’umutungo warwo mu myaka itanu.

Hagati aho ubuyobozi bw’ikigo Inyange  bwaguze urwo ruganda bwo buvuga ko rwabanje gukora ishoramari rirambye ariko ko mu gihe kiri imbere inyungu izaboneka.

RBA yanditse ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2023,  aborozi b’inka barenga 2,000 bo mu bikuyu bya Gishwati buvuze ko bamaze imyaka 14 buri umwe atanze inka ifite agaciro ka Frw 500,000 nk’umugabane wari uwo gutangiza uruganda rutunganya amata rwa Mukamira Diary.

- Advertisement -

Babwiye ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ko bababazwa n’uko mu myaka hafi itandatu rumaze rukora nta makuru bahawe y’uko ruhagaze bityo nabo, nk’abanyamigabane,ngo bagire uruhare mu mikorere n’imicungire yarwo.

Byatumye ku nshuro ya mbere mu myaka 14 ishize aba borozi batanze imigabane batumizwa mu nama n’ubuyobozi bw’uruganda rwa Mukamira Diary mu mu mataliki abanza ya Kamena, 2023.

Abo borozi babwiye itangazamakuru ko batanyuzwe n’ibyanzuriwe muri iriya nama birimo impamvu yatumye batamenyeshwa amakuru y’imikorere y’uruganda kugeza ubwo babwirwaga ko rwahombye.

Ikindi kibazo bavuga ko bafite ni icy’uko ubahagariye mu nama y’ubutegetsi y’urwo ruganda, Mushawudi Isaac atarabakoresha inama kuva ruriya ruganda rwatangira.

Kutabakoresha inama byatumye badasobanurirwa uko rukora ngo bamenye n’uruhare rwabo mu mikorere yarwo kandi bararutanzemo imigabane.

Uhagarariye abo bakozi muri ruriya rauganda ntacyo yatangarije bagenzi bacu gukesha iyi nkuru ku byo avugwaho.

Icyakora umuyobozi mukuru  w’uruganda rw’Inyange, Biseruka James avuga ko nawe atigeze agaragarizwa imbogamizi za bariya borozi, ariko akemeza ko kuva uru ruganda rwatangira gukora rutarunguka ku buryo abanyamigabane batangira kubona ubwasisi.

Icyabanje gukorwa ni ishoramari ry’igihe kirekire ariko akemeza ko  igihe kizagera bagatangira kubona inyungu.

Ubuyobozi bw’Inyange buvuga ko niba hari aborozi bifuza ko basubizwa imigabane yabo batanze cyangwa abashaka kumenya amakuru yisumbuye kuyo bafite ku ruhare rwabo mu micungire y’uruganda, byazigwaho binyuze mu bahagarariye mu Nama y’ubutegetsi y’uruganda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version