Abunganira Prince Kid Barashaka Ko Abatangabuhamya Bushinja Babikora ‘Imbonankubone’

Iki ni icyifuzo cyatanzwe n’abunganira Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid umaze igihe mu nkiko aregwa gusambanya abakobwa bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda yateguraga.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane Taliki 17, Ugushyingo, 2022, umucamanza yabanje kwibutsa abari mu rukiko ko hashize igihe byanzuwe ko iri buranisha rigomba kubera mu muhezo.

Ni icyemezo cyafashwe Taliki 28, Ukwakira, 2022 bitewe n’uburemere bw’uru rubanza.

Kubera iyo mpamvu umucamanza yategetse abantu bose gusohoka mu cyumba cy’urukiko ndetse n’abacungagereza biba uko.

- Advertisement -

N’ubwo ari uko byagenze, hari amakuru yaje kugera ku itangazamakuru avuga ko abunganira Prince Kid batanze inzitizi z’uko abamushinja bavugira kuri Skype ariko ko bo[abunganizi] ‘batababona ngo bagire icyo bababaza.’

Ubusanzwe uriya musore yunganirwa na Me Emelyne Nyembo na Me Kayijuka Ngabo.

Si iriya nzitizi gusa yatanzwe ahubwo ngo hari n’indi y’uko  Urukiko rwari rwanzuye ko Ubushinjicyaha butavuga kuko bwamaze kuvuga, ahubwo hakaba hari kumvwa abatangabuhamya gusa.

Nyuma  yo kumva izi nzitizi, inteko iburanisha yafashe iminota 15 yo kuzisuzuma igaruka yanzuye ko urubanza rusubikwa ruzasubukurwa ku wa 25 , Ugushyingo,  2022 saa mbiri za mu gitondo.

Bimaze kwanzurwa gutyo, ubwo yari asohotse  Me Emelyne Nyembo yavuze ko we na mugenzi we bafatanyije kunganira Prince Kid  bifuza ko abatangabuhamya bazagaragara mu rukiko kugira ngo bababaze ibibazo.

Uregwa akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Urubanza rwe rwahawe nimero ya dosiye RP 00653/2022/TGI/NYGE.

Yafashwe bwa mbere  muri Mata 2022, akaba agiye kumara amezi arindwi muri Gereza ya Nyarugenge.

Prince Kid afite imyaka 34 y’amavuko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version