Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, riri mu ihurizo ry’uburyo rizabuza abazitabira imikino yose y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru kunywa inzoga!
Hejuru y’ibi kandi hariyongeraho amasezerano ryari ryaragiranye n’ikigo kitwa Budweiser cyari cyaremerewe kuzazizanira abafana, mu masezerano afite agaciro ka Miliyoni nyinshi z’amadolari y’Amerika( $).
Nta gihe kinini gishize abagize umuryango w’ubwami bwa Qatar batangaje ko iki gihugu kidashaka ko hari umuntu uzanywera manyinya muri stades z’iki gihugu mu mikino y’igikombe cy’isi iri hafi kuhatangizwa.
Aba batware b’ibwami babwiye FIFA ko igomba kubuza ikigo Budweiser gucuruza byeri zayo ku bibuga bya Qatar kandi ngo ni icyemezo kidasubirwaho.
Ikigo cy’ubucuruzi Budweiser kiri mu bigo binini bitera inkunga FIFA.
Iki cyemezo nigishyirwa mu bikorwa nk’uko cyatangajwe, bizahombya FIFA amadolari ($) menshi kubera ko hari ayo itazishyurwa bitewe n’uko umuterankunga wari buyatange yakumiriwe ntiyemererwe gucuruza.
Bisa n’aho abafana bazajya babanza kuzinywa bakazihaga bakabona kujya mu kibuga gufana kubera ko hamwe mu hantu hacye byeri zemerewe gucururizwa ari hanze ya Stade hafi ya za Parikingi.
Ubu hatangiye ibiganiro bishyushye hagati ya Budweiser na FIFA ngo barebe uko bakwitwara muri iki kibazo kije gitunguranye kandi kiremereye.
The New York Times yanditse ko aho kigoreye ari uko ari itegeko ryavuye ibwami kandi FIFA ikaba ntacyo yasaba ubu bwami guhindura kubera ko ibyo bumvikanye ku ruhande rwabwo bwarabikoze.
Qatar yakoze ibishoboka byose k’uburyo ikumira ko abafana bazanywera inzoga mu bibuga byayo k’uburyo bivugwa ko ahandi hantu hamwe bashobora kuzazinywera ari ahantu muri stade h’abanyacyubahiro bita hospitality boxes.
Aha naho kandi harakosha kubera ko kugira ngo abantu bahicare bahanywere bisaba kwishyura byibura $22,450 mbere ya buri mukino.
Ubusanzwe inzoga ntizemewe muri Qatar kereka muri Hoteli zimwe na zimwe zabyemerewe n’ubutegetsi.
Iby’inzoga rero bigiye kuba kidobya ku byishimo by’abakunda umupira w’amaguru bari bamaze iminsi biteguye kuzafana amakipe yabo bigatinda.
Igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022, kizatangira kuwa 21 Ugushyingo 2022 gisozwe kuwa 18 Ukuboza 2022.
Ku munsi hazajya hakinwa imikino ine.
FIFA yatangaje ko kubera ubwinshi bw’imikino,umukino wa mbere wo mu matsinda uzajya utangira saa saba, uwa kabiri utangire saa kumi, uwa gatatu utangire saa moya hanyuma uwa nyuma ube saa yine z’ijoro ku masaha ya Qatar [ 1pm, 4pm, 7pm and 10pm].
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzabera kuri stade yitwa Lusail Stadium mu mujyi wa Doha.
Niyo stade nini kurusha izindi zo muri Qatar.
Imikino y’amatsinda izakinwa kugeza kuwa 02 Ukuboza, 2022 aho hazahita hakurikiraho gukuranwamo.
Imikino y’amatsinda izakinwa mu minsi 12 gusa.
Umukino ufungura uzabera ku kibuga cyitwa Al Bayt Stadium ahitwa Al Khor azaba ari kuwa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022.