Adeline Rwigara Yongeye Guhamagazwa Na RIB, Ntiyitaba

Nyuma y’uko mu Cyumweru gishize  Madamu Adelini Rwigara atumijwe n’ubugenzacyaha ntiyitabe kuko kuko ngo yibukaga abe bazize Jenoside, uru rwego ruherutse kongera kumutumiza ariko nabwo ntiyagiyeyo.

Ubwo yatumizwaga bwa mbere, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bwari bwamusabye kugera ku kicaro gikuru cyabwo  saa tatu za  mu gitondo ku Kimihurura ariko ntiyagiyeyo.

Icyo gihe kandi yagombaga kujyayo yitwaje irangamuntu ye n’urwandiko rw’ubugenzacyaha bwamutumije.

Ku rwandiko rumutumiza, hari handitsweho ko ari ihamagara No 01.

- Advertisement -

Ubusanzwe iyo umuntu atumijwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, aba agomba kwitaba kuko ari itegeko.

Iyo atitabye ku nshuro ya mbere, arongera agatumizwa kugeza ku nshuro ya gatatu.

Amategeko avuga ko iyo atitabye kuri iyi nshuro ashobora kuzanwa ku gahato amaze kwerekwa urwandiko rumuzana ku gahato rushyirwaho umukono n’umushinjacyaha.

Biteganywa n’Itegeko No  027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Uburyo busanzwe bukoreshwa buteganya ko Urwego rw’ubugenzacyaha bugeza urwandiko ku mukuru w’umudugudu akajyana n’umukozi warwo mu rugo rw’uwatumijwe bakarumwihera.

Ibi bikorwa mu rwego rwo kwirinda ko urwandiko rwahabwa umuzamu, umukozi wo mu rugo cyangwa umwana bakaba baruta cyangwa rukangirika ntirugere kuwarugenewe.

Yagomba kuza kwitaba ku Kicaro gikuru cya RIB
Share This Article
1 Comment
  • Land is a big problem in Rwanda we need wise people to fix those problems! Bitabaye ibyo bizahora gutya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version