Mu mboni zawo, umutwe Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) usanga igikwiye ari uko abaturage bose ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bahagaruka bagafatanyanayo guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa kuko busigaye ari baringa.
Itangazo uyu mutwe waraye usohoye rirasaba buri wese ukunda DRC ko yakwicara agatekereza bihagije agafata umwanzuro wo guhaguruka akagafatanya ba bagenzi be bo muri uriya mutwe gukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa.
Abaryanditse bavuga ko ubwo butegetsi bwamunzwe mu nzego zabwo zose ku buryo butagifie ishingiro iryo ari ryo ryose rituma buyobora abaturage.
Urugomo, ruswa, ikimenyane, kubangamira uburenganzira bwa muntu, gusesagura umutungo…biri mubyo AFC/M23 ibona ko byatumye igihugu gipfa gihagaze.
Itangazo ry’uyu mutwe wa Politiki na gisirikare risaba abaturage ba DRC aho bari hose ku isi( harimo n’abo mu gihugu imbere) gutangira kwisuganya bakaza kuwufasha gukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa.
Muri ririya tangazo handitsemo ko ubwo bufatanye ari bwo buzatuma igihugu gitekana abagituye bagakora bakiteza imbere nta mususu.
Lawrence Kanyuka usanzwe ari Umuvugizi mu bya Politiki wa AFC/M23 avuga ko ejo hazaza h’abaturage ba DRC hashingiye ku mahitamo yabo, ameza cyangwa amabi.
Yasabye abayoboke b’uyu mutwe kandi kuba maso bakagira amakenga ku bantu bashobora kubabeshya ku miterere y’uko ku rugamba byifashe, akavuga ko abantu nkabo ari abakorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ko ari abo kwitondera
Abashaka kuba abayoboke ba AFC/M23 bahawe email bashobora gucishaho ubutumwa bwabo; iyo ni:: revolutionconstitutionnelle@gmail.com.