Abagore bo muri Afghanistan bashyiriweho itegeko ry’uko badakwiye guhirahira ngo batege indege badaherekejwe n’umugabo wabo cyangwa uwo mu muryango wa bugufi.
Ni itegeko rishyizweho n’Abatalibani nyuma y’amezi arindwi gusa bafashe ubutegetsi bw’i Kabul.
Iyo gihe hari taliki 15, Kanama, 2021.
Ubuyobozi bw’ibigo bitwara abagenzi mu ndege birimo Ariana Afghan Airlines na Kam Air babwiye Agence France Presse ko Abatalibani basabye ko nta mugore ukwiye kujya mu ndege atari kumwe n’uwo bashakanye cyangwa umwe mu bagabo ba hafi mu muryango we.
Uwo muherekeza bamwita Moharam.
Mu Ukuboza, 2021 Abatalibani nabwo basabye abagore ko badakwiye gukora urugendo rureshya cyangwa rurenze ibilometero 72 badafite umuherekeza.
Abanyaburayi bavuga ko ibyo Abatalibani bari gukora ari ukubangamira uburenganzira bw’abagore.
Bivugwa kandi ko nta mugore wemerewe gukorera Politiki muri Afghanistan.
Ubwo bafataga ubutegetsi mu mpeshyi y’umwaka wa 2021, Abatalibani basezeranyiji abatuye Isi ko batazabangamira uburenganzira bw’abagore.
Icyakora ngo imvugo yabo itandukanye n’ingiro.