Afite Imyaka 8, Ni Umuhanga Mu By’Isanzure Muto Kurusha Abandi Ku Isi

Nicole Oliveira ni umukobwa w’imyaka umunani akaba ari umuhanga mu by’ubumenyi bw’Isanzure, Astronomy. Uyu mukobwa ubu akorana n’Ikigo cy’Abanyamerika kiga iby’isanzure, NASA, akaba yarashoboye kuvumbura ibitare(rockes) 18 biba ku mibumbe iri mu kirere.

Abo mu muryango we ukomoka muri Brazil bavuga ko yatangiye gushishikazwa no kumenya ikirere akiri umwana muto cyane.

Mu cyumba araramo, hamanitse amafoto menshi y’imibumbe iri mu kirere, ay’urwunge rw’inyenyeri( galaxies) ndetse afite n’icyuma kireba kure mu kirere kitwa Telescope.

Mu cyumba cye herekana ko ashishikajwe no kumenya ikirere

Muri iki gihe yahawe izina ryo kuba umuntu muto uzi iby’ikirere kurusha abandi, iri zina yaribonye nyuma yo kuba umwe mu bakorana na NASA.

- Kwmamaza -

Akunda kwitabira inama z’abahanga mu bw’isanzure kandi hari ubwo azihabwamo ijambo.

Yamaze kujya mu mushinga wa NASA witwa  ‘Asteroid Hunters’  ugamije gushishikariza abana gukunda siyansi no guharanira kugira ibyo bavumbura.

Nicole Oliveira afite mudasobwa ebyiri amara ho igihe kirekire yiga imiterere y’inyenyeri n’imibumbe agamije kureba ko yavumbura ibindi bitare biyiri ho.

Ahora yiga

Yabwiye AFP ko afite ubushake bwo kuvumbura byinshi kandi ngo azaharanire ko biriya bitare bizahabwa amazina n’ubwo byazamusaba gutegereza imyaka myinshi.

Ikindi cyiza cye ni uko ibyo avumbuye, abisangiza bagenzi be bigana.

Inyota ye yo kumenya yatumye aganira n’abahanga mu by’isanzure benshi ndetse yagize n’amahirwe yo kuganira na Minisitiri wa Brazil ushinzwe ubumenyi na Siyansi.

Ababyeyi n’inshuti z’umuryango bamufashije kugura telescope, icyo gihe akaba yari afite imyaka irindwi.

Afite intego yo kuziga akazaba umuhanga mu gukora ibyogajuru ndetse ngo arateganya kuzasura NASA aho ikorera mu kigo kitwa Kennedy Space Center kiri muri Leta ya Florida, USA.

Kuri we,  ikirere cyonyine nicyo kizamubera umupaka mu kwagura ubumenyi bwe.

Arashaka kuzakora ibyogajuru

Ni urugero rwiza rwo guharanira kumenya ukiri muto ndetse cyane cyane ku bana b’abakobwa bashaka kuba ikirenga mu bumenyi na siyansi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version