Mushikiwabo Ngo Kwemerera Israel Kujya Mu Bihugu Bivuga Igifaransa Bizaganirwaho

Ubwo yabazwaga niba Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa uteganya kuzakira Israel nk’igihugu kiri mu bifite abaturage benshi bavuga ruriya rurimi, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo yavuze ko bishoboka ariko hari ibigomba kwemeranywaho .

Mushikiwabo yabivugiye mu kiganiro yaraye atangiye Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu ahari kubera inama yiswe World Policy Conference 2021.

Umwe mu bari muri iriya nama ukomoka muri Israel yavuze ko kuba igihugu cye gifite abaturage benshi bavuga Igifaransa byagombye gutuma yakirwa mu Muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa.

Yabajije Mushikiwabo ati: “Ese ko muri Israel hari abantu bavuga Igifaransa bashobora kuba barusha ubwinshi abo mu bihugu bimwe na bimwe mu Muryango muyoboza kandi ikaba atari muri uyu muryango, murateganya kuzayakira?”

- Advertisement -

Mushikiwabo yamusubije ko bishoboka ariko ko hari ibigomba gukorwa.

Yamusubije ati: “Yego ndemera ko bishoboka ariko aha twakwibaza icyo bizasaba.”

Louise Mushikiwabo yamusubije ko rwose ari byiza ko ibihugu bikorana ariko nanone haba  umwihariko mu buryo ibyemezo bifatwa.

Yamuhaye  urugero rw’uko bigenda mu Muryango w’Abibumbye, avuga ko hari ibyemezo bifatwa mu buryo bwihuse binyuze mu Nteko rusange yayo, ariko hari n’ibindi bisaba ko byigwa kandi bigafatwaho umwanzuro n’itsinda rito urugero nk’iry’iihugu bigize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.

Kuri Louise Mushikiwabo kuba Israel yaba umunyamuryango w’Ibihugu bivuga Igifarasnsa bizaterwa n’umubano wayo hamwe na bimwe mu bihugu byigize uyu Muryango.

Yamwibukije ko biriya bihugu[yirinze kugira icyo avuga] bimaze igihe byigizayo  ubusabe bwa Israel.

Ku rundi ruhande ariko ashima ko Israel imaze iminsi itera intambwe mu kunoza  umubano ifitanye na biriya bihugu, ndetse ngo hari impaka ziteganywa kuzaba mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika zo kumenya niba byari bikwiye ko Israel igirwa umunyamuryango w’indorerezi.

ISRAEL: Igihugu Cy’Indimi Mpuzamahanga

Ibyapa biba byanditsweho mu Cyarabu, Igiheburayo n’Icyongereza

Nta bihugu byinshi biri ku isi wasangamo abaturage bavuga indimi mpuzamahanga zirimo Igifaransa, Icyongeza, Icyarabu, Igisipanyolo n’Ikirusiya  nka Israel.

Ururimi rw’Abanya Israel hafi ya bose ni Igiheburayo. Ku rundi ruhande ariko, abatuye kiriya gihugu bavuga n’izindi ndimi twavuze haruguru.

Icyarabu gikoreshwa n’Abanya Israel bakomoka mu Barabu. Aba baturage bangana na 1/5 cy’abatuye Israel bose.

Ikirusiya kivugwa na 20% by’abaturage ba Israel, biganjemo Abayahudi batahutse bava mu cyahoze ari Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete, Icyongereza kigakoreshwa henshi ndetse no mu nzego za Leta kuko buri kirango cya Leta kiba cyanditseho mu Cyongereza, Igiheburayo n’Icyarabu.

Hari inyandiko ivuga ko muri Israel hari indimi 36 zivugwa n’abaturage batagera kuri Miliyoni 10.

Abanya Israel biga mu ndimi nyinshi

Imibare yo muri 2011 ivuga ko abaturage ba Israel barengeje imyaka 20, 49% bavuga Igiheburayo, 18% bakavuga Icyarabu, 15% bakavuga Ikirusiya, 2% bakavuga ikitwa Yaddish, 2% bakavuga Igifaransa, 2% bakavuga Icyongereza, 1.6% bakavuga Ikisipanyolo mu gihe 10% risigaye risaranganyijwe mu bavuga Ikirumaniya, Ikidage na Amharic.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version