Afurika Ifite 60% By’Ubutaka Bwera Ariko Budahingwa, Bigatuma Isonza

Josefa Leonel Correia Sacko usanzwe ushinzwe Komisiyo y’Iterambere ry’icyaro n’ubuhinzi muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe anenga ko abayobozi bahora mu nama z’urudaca ariko zidakemura ikibazo cy’inzara mu baturage. Ikindi avuga ko kibabaje ni uko hari 60% by’ubutaka muri Afurika bwera ariko ngo budahingwa.

Yibaza impamvu abakora Politiki z’ubuhinzi bahora mu nama za hato na hato ariko ibyemezo bizifatirwamo bigahera mu kabati.

Ni mu ijambo yagejeje ku bahanga bari kuganira uko abatuye Afurika bakwihaza mu biribwa iri kubera mu Rwanda.

Muri iri jambo yagize ati: “ Ntiducyeneye inama z’urudaca zivuga ku bintu  bimwe ariko zidakurikirwa n’ibikorwa bifatika kandi uko dusuzumye imibare igaragaza uko ikibazo cy’ibiribwa ku isi gihagaze dusanga Afurika ari yo ifite abaturage bashonje.”

- Kwmamaza -

Josefa Leonel Correia Sacko avuga ko mu mwaka wa 2021 habarurwaga miliyoni zisaga 270 z’abantu bafite ikibazo cy’ibiribwa muri Afurika, bangana na 20% by’abatuye uyu mugabane.

Josefa Leonel Correia Sacko

Uyu ni umubare uruta gato abaturage batuye Nigeria nk’igihugu cya mbere gituwe cyane muri Afurika.

Josefa Leonel Correia Sacko avuga kandi ko Afurika ifite 60% by’ubutaka budahinze kandi bwera ibi kuri we, bikaba ari ugupfusha ubusa.

Imibare yerekana ko Afurika ari yo ifite abaturage benshi bakiri bato kandi bafite imbaraga bityo bashobora guhinga kijyambere bakihaza mu biribwa bo n’ababyaye.

Ikibabaje ariko ni uko urwo rubyiruko rumwe rwagiye mu Mijyi rusiga amasambu ku ivuko apfa ubusa.

Hejuru y’ubutaka bugari kandi bwera, Afurika ifite ibiyaga n’imigezi byagombye gukoreshwa mu kuhira imyaka ngo yere neza ariko ntibikorwa.

Ibyo Josefa Leonel Correia Sacko avuga bihuje n’ibyo Perezida Paul Kagame yaraye agejeje ku  bandi banyacyubahiro bari bitabiriye icyiciro cy’iriya nama nyafurika iri kwiga ku iterambere ry’ubuhinzi.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko bidakwiye ko abatuye Afurika basonza kandi bafite ibikenewe byose ngo barye.

Perezida Kagame avuga ko Afurika ifite ubutaka, amazi n’ibindi bikenewe kugira ngo yeze yihaze mu biribwa kandi isangurire n’ahandi.

Avuga ko n’ubwo COVID-19 n’ibindi bibazo biri cyangwa byahoze ku isi mu gihe gito gishize byakoze mu nkokora iterambere ry’ubuhinzi, ariko ngo muri rusange Afurika iri kwikura mu bibazo birimo no kutihaza mu biribwa.

Avuga ko umwe mu miti yo kwihaza mu biribwa, ari ugukora k’uburyo umusaruro uva mu buhinzi itangirikira mu murima, mu bigega cyangwa ahandi ahubwo ukagezwa mu ngo z’abahinzi no ku isoko ukiri muzima.

Yatanze urugero ku rugero rw’u Rwanda rwarebye kure hakiri kare rutangira guhunika imyaka kandi ngo mu bihe COVID-19 yacaga ibintu, imyaka yahunitswe muri kiriya gihe yafashije abaturage kuricwa n’inzara kuko gahunda yari Guma mu rugo.

Perezida Kagame avuga ko Politiki z’ubuhinzi zigomba kureba uko abahinzi bazihaza mu  biribwa kandi bakabona amafaranga bashyira muri banki. Ni ikintu kigomba gukorwa hakiri kare kigakorwa neza binyuze mu kureba kure.

Kuri we icy’ingenzi ni uko abatuye Afurika bagira uburyo bwo kuzihaza mu biribwa igihe hazaba habaye ikibazo gitunguranye.

Avuga ko ibibazo biri mu isi muri iki gihe nabyo byagize ingaruka mu gukoma mu nkokora  iterambere ry’ubuhinzi, ariko ngo ibi ntibikwiye.

Ati: “Ishoramari rikorwa mu guteza imbere ubuhinzi muri iki gihe rigomba kuzafasha mu gucyemura ibibazo bizavuga ejo.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko bitumvikana ukuntu ibibazo bibera muri Ukraine bigira ingaruka ku ifarini Afurika icyenera kandi ifite ubutaka bwera, amazi ahagije n’abahanga mu uguhinga.

Ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku bandi banyacyubahiro muri Kigali Convention Center

Yarangije ijambo rye ashimira abitabiriye iriya Nama by’umwihariko Oluseguni Obasanjo ucyuye ikivi mu buyobozi bw’impuguke z’Afurika mu by’ubuhinzi.

Perezida Kagame kandi yashimye na Haile Mariam Desalegn kubera umuhati yagaragaje wo guteza imbere ubuhinzi bw’Afurika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version