Icyo FERWACY Ivuga Ku ‘Ibura’ Rya Mugisha Samuel

UCI Road World Championships Innsbruck Men U23 ITT Samuel Mugisha

Hashize iminsi micye mu itangazamakuru havugwa ko Umunyarwanda wamamaye mu gutwara igare witwa Samuel Mugisha ‘yaburiwe irengero.’

Asanzwe akinira ikipe yo muri Afurika y’Epfo yitwa ProTouch Cycling Team.

Iby’uko yaburiwe irengero byatangiye kuvugwa Taliki 04, Nzeri, 2022 ubwo bagenzi be bavugaga ko telefoni ya Mugisha itari ku murongo.

Nyuma yo gukwiza iyo nkuru, bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda byahaye inkuru zabyo imirongo ivuga ko Mugisha Samuel yaburiwe irengero.

- Kwmamaza -

Icyo gihe yari yagiye muri

yaba yaraburiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu irushanwa rya ‘Maryland Cycling Classic’.

Ubwo ikipe ye (ProTouch Cycling Team) yageraga ku kibuga cy’indege cya Dallas, ngo yahise abura.

Amakuru avuga ko kuva uwo munsi Mugisha ataraboneka kandi ngo ajya kubura, yajyanye n’ibikoresho by’ikipe ye birimo igare ndetse ngo yari afite na $20,000.

Perezida wa FERWACY ati: “ Ni gute uvuga ko umuntu ufite Visa y’iminsi 90 yaburiwe irengero?”

Murenzi Abdallah

Taarifa yabajije Perezida wa FERWACY Bwana Murenzi Abdallah iyo avuga ku bimaze iminsi bivugwa ko Mugisha Samuel wigeze kwegukana Tour du Rwanda yaba yaraburiwe irengero, avuga ko mu by’ukuri nka FERWACY, ikibazo cya Mugisha bacyumvise ariko abagira icyo bakivugaho cyane ari abakoresha be ni ukuvuga abo mu ikipe ya ProTouch Cycling Team.

Ku rundi ruhande, Abdallah Murenzi avuga ko kuvuga ko Samuel Mugisha yaburiwe irengero byaba ari uguhubuka kuko ari muri Amerika mu buryo bukurikije amategeko kuko afite visa y’iminsi 90.

Ati: “ Kuvuga ko Mugisha yaburiwe irengero kandi ari mu gihugu cy’amahanga mu buryo bwemewe n’amategeko nsanga byaba ari ukwihuta. Nibategereze iminsi ya visa ye irangire hanyuma bigaragare ko atasubiye aho yaturutse bityo kuvuga ko yaburiwe irengero bigire ishingiro.”

Abdallah Murenzi avuga ko Mugisha yagiye muri Amerika ajyanye n’ikipe ye kandi ko byari mu buryo bukurikije amategeko.

Ngo ibya Mugisha ni ukubihanga amaso, iminsi igenwa na Visa ye ikabanza ikarangira.

Nyuma y’uko abo bari kumwe bamubuze, Ikipe ya ProTouch yavuze ko amashusho yafashwe na camera zifotora ibibera aho ku kibuga cy’indege (CCTV) yerekana Mugisha Samuel anyura aho bagenzurira za pasiporo nyuma ahita agenda yinjira mu modoka yari irimo abantu bigaragara ko ‘yari azi neza.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version