Ubutumwa Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yasize yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi buvuga ko ari bwo bwa mbere mu buzima bwe abonye amahano akomeye, aho yabonye uko abaturage bari basangiye igihugu bicanye, bamwe baziza abandi uko bavutse.
Mnangagwa yanditse ati: “ Uyu munsi ni wo umbereye mubi ukanambabaza mu buzima bwanjye. Ni bwo bwa mbere mbonye aho abantu bishe bagenzi babo mu buryo bubabaje cyane.”
Mnangagwa avuga ko mu masengesho ye asaba akomeje ko ibyabaye bitazongera kubaho na rimwe haba mu Rwanda cyangwa ahandi ku isi.
Yashimye ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwunze abaturage bashobora guhuriza hamwe imbaraga n’ubwenge ngo biteze imbere n’ubwo baciye mu mateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Gisozi, Perezida Mnangagwa yitabiriye inama yahuje abandi bakuru b’ibihugu barimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Iriya nama yaganiririwemo uko ubuhinzi bwakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo Afurika izihaze mu biribwa nk’uko ari yo ntego.
Icyakora, abayobozi bavuze ko ikibazo ari uko ibivugirwa mu nama z’abayobozi biba ari byinshi kandi ari byiza ariko bikaba amasigarakicaro.