Afurika Ihomba Miliyari $15 Kubera Guhumana Kw’Ikirere, Igahabwa 3% Yo Kubirwanya

Perezida wa Banki Nyafurika y’iterambere,  Dr. Adesina Akinumi avuga ko bibabaje kuba ihumana ry’ikirere rihombya Afurika Miliyari ziri hagati ya $ 7 na Miliyari $15 buri mwaka, ariko amafaranga ihabwa ngo yivane muri ibi bibazo akaba angana na 3% by’ayoherezwa ahandi ku isi.

Adesina yabivugiye mu nama y’abayobozi b’Afurika n’abandi bakora mu rwego rw’imari bateraniye mu Misiri biga ku iterambere ry’Afurika mu rwego rw’imari.

Adesina avuga ko 14% bya ya 3% ihabwa Afurika ngo ihangane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, aturuka mu bikorera ku giti cyabo, akemeza ko ayo mafaranga ari make.

Banki nyafurika y’iterambere ivuga ko kugira ngo Afurika ishobore guhangana n’ikibazo cy’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere, ari ngombwa ko ihabwa amafaranga agera byibura kuri miliyari $50 bitarenze umwaka wa 2030.

- Advertisement -

Mu gihe bivugwa ko Afurika ari yo ikubitika kubera ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ikirere, ku rundi ruhande niwo migabane wa mbere ufite amabuye y’agaciro menshi n’ibintu nkenerwa mu nganda kugira ngo hakorwe imodoka zikoresha amashanyarazi.

Ayo mabuye ni platinum Afurika ikaba yihariye 80%  by’iri buye aho riri kose ku isi.

Yihariye kandi 40 by’ibuye rya cobalt, 40% by’ibuye rya Nichel ndetse n’ibuye rya lithium.

Aya niyo mabuye akoreshwa mu nganda zikora amabuye akoreshwa mu binyabiziga bitwara abantu n’ibintu ariko bidasohora umwotsi.

Irindi buye rikoreshwa cyane muri izi nganda muri iki gihe ni iryitwa Lithium.

Dr. Akinumi Adesina avuga ko aho ibintu bigeze mu isi  y’ubu, ari ngombwa ko Afurika ihabwa uburyo buhamye bwo kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro ifite kugira ngo ibona inganda ziyatunganya bityo n’imodoka zitangiza ikirere zihakorerwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version