Perezida Paul Kagame yaraye agejeje ijambo ku banyacyubahiro bitabiriye inama yatangirijwemo uburyo byo guhangana n’indwara zirengagijwe bita Neglected Tropical Diseases. Yasabye ibihugu by’Afurika gukomeza gushyira ingengo y’imari ihagije mu bikorwa byo kurinda ubuzima bw’ababituye kwandura no kwivuza indwara.
Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo guhangana n’indwara zitandura kandi rubikora guhera ku nzego z’ibanze.
Ati: “Mu Rwanda dufite uburyo twatangije bwo guhangana n’indwara y’ibitotsi bikabije n’izindi. Dufite gahunda irambuye yo gukomeza guhangana n’ubwandu bwa SIDA n’izindi ndwara.”
Perezida Paul Kagame ashima ko hari intambwe yatewe kugira ngo gahunda y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe yo guhashya indwara igerweho.
Ashima kandi uburyo Umuyobozi Mukuru wa WHO, Tedros Adhanom Ghebreyesus n’abo bafatanyije bashyize imbaraga zikenewe mu kurwanya ziriya ndwara batirengagije ko Icyorezo COVID-19 gikomeje kwibasira Isi.
Yavuze ko abantu bagomba guhangana na ziriya ndwara kuko iyo zitirinzwe cyangwa ngo zivuzwe ziteza ibibazo binegekaza abantu ndetse bikabatera ubumuga buhoraho.
Yongeyeho ko zibuza abana amahirwe yo gukura neza haba mu buryo busanzwe no mu mitekerereze.
Umugambi wa WHO wo guhashya ziriya ndwara uteye ute?
Umugambi wa WHO wo kurwanya indwara zirengajwe uzashyirwa mu bikorwa guhera 2021 kugeza 2030.
Umwe mu bayobozi bakuru muri WHO witwa Mwelecele Ntuli Malecela avuga ko ikigamijwe ari uko umwaka wa 2030 uzagera umubare w’abaturage bakeneye ubuvuzi kuri ziriya ndwara waragabanutseho 90%, byibura muri buri gihugu mu bihugu 100 hakazaba hararanduwe indwara imwe muri zo, no kugabanya ubumuga buterwa na ziriya ndwara ku rugero rwa 75%.
Umugambi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima wo guhashya ziriya ndwara watangijwe muri 2018.
Ubu uri kuvugurwa kugira ngo ugendane n’aho Isi igeze muri iki gihe.
Uje usimbura uwari usanzwe watangijwe muri 2012.
Twahamagaye Dr Sabin Nsanzimana uyobora Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, kugira ngo atubwire uko ikibazo cya ziriya ndwara kifashe mu Rwanda ariko ntiyitabye telefoni.
Agize icyo adutangariza twakimenyesha abasomyi.
Kugeza ubu hari indwara 20 bivugwa ko zirengagijwe kandi zikunze kwibasira abatuye Afurika mu gice bita Zone Tropicale.
Igice cya Afurika kitwa Tropicale ni igice kiri hagati y’imirongo mbariro ibiri y’Isi ariyo bita Capricorne na Cancer.
Ni igice gikikije umurongo abahanga mu bumenyi bw’Isi Koma y’Isi( Equateur, Equator).
Zimwe muri ziriya ndwara ni imidido, ibitotsi bikabije, mugiga, n’izindi zifite amazina ya kiganga atandukanye.