Perezida Kagame yaraye ababwiye Intiti zo mu Ishami rya Kaminuza ya Stanford ryigisha Politiki mpuzamahanga ryitwa Hoover Institution ko imwe mu mpamvu zituma Umugabane w’Afurika udahabwa ijambo ari uko ibihugu biyigize bikiri bya nyamwigendaho. Asanga ibi bigira uruhare kuyibuza amahirwe harimo no kutabona urukingo rwa COVID-19 mu buryo bwihuse.
Kuri we kuba ibihugu by’Afurika bitunze ubumwe, bituma amahanga abikoresha uko ashaka ndetse hakaba n’ubwo akoresha kimwe kugira ngo kirwanye ikindi.
Umukuru w’u Rwanda ariko ashima ko muri iki gihe ibihugu by’Afurika biri gukanguka, bigahitamo kongera imbaraga mu bibihuza harimo no kuzangerera Umuryango ubihuza ariwo Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.
Ati: “ Uku guhuza Afurika yunze ubumwe ntibyayongereye imbaraga mu mikoranire y’ibihugu byayo gusa ahubwo no mu mikemurire y’ibibazo byabyo.”
Umwenda Afurika ifitiye u Bushinwa…
Paul Kagame yavuze ko abantu benshi bakunze kuvuga ko bimwe mu bihugu by’Afurika byirunzeho umwenda munini bifitiye u Bushinwa, ariko abo bantu bakirengagiza ko hari indi mwenda ibindi byayo bifitiye USA binyuze mu masezerano yiswe Paris Club Arrangement.
Kuri we, umwenda wose ni umwenda hatitawe ku wawutanze, yaba Umushinwa, yaba Umunyamerika, yaba Umunyaburayi, icy’ingenzi kikaba kuwishyura.
Yongeye kandi kubwira abari bamuteze amatwi ko uburenganzira bwa muntu ari indangagaciro ku bantu bose, ko ntawari ukwiye kubwira abandi ko abarusha kubumenya cyangwa kubuharanira.