Afurika Irashaka Kwikorera Inkingo Zayo Za COVID-19

Guhera kuri uyu wa Mbere kugeza ku wa Kabiri tariki 13, Mata, 2021 hateganyijwe Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika n’abandi bahanga mu by’ubuvuzi, izigirwamo uko Afurika yatangiza inganda zikora urukingo rwa COVID-19. Izaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iriya nama izirabirwa n’Abakuru b’ibihugu barimo n’uw’u Rwanda, Paul Kagame.

Abandi bazitabira iriya nama ni Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, uwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Bwana Felix Tshisekedi, Macky Sall wa Senegal, Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe n’abandi.

Mu bakora mu nzego zikomeye muri Afurika n’ahandi ku isi hazaba harimo Madamu Ngozi Okonjo Iweala uyobora Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, Madamu Winnie Byanyima  uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirwanye SIDA, Bwana  Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora WHO, n’abandi barimo umuherwe Strive Masiyiwa.

- Advertisement -

Mu minsi mike ishize hari inama yateranye  tariki 01, Mata, 2021 yitabirwa na Perezida Paul Kagame ikaba yaravugaga ku ngaruka COVID-19 yagize kuri Afurika n’uburyo bwo guhangana nazo.

Yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo na Bwana Tony Blair wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Iriya nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

 Yateguwe n’Ikigo kitwa Institute GC kiyoborwa na Blair.

Indi ngingo yaganiriwe ho ni uburyo inkingo za kiriya cyorezo cyagera hirya no hino muri Afurika kandi rudahenze.

Iriya nama kandi yitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi Madamu Dr Ngozi Okonjo Iweala, Dr John Nkengasong wo mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe n’abandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version