Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Afurika Irashaka Kwishyuza Ubwongereza Indishyi Ku Bucakara Bwayikoreye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Afurika Irashaka Kwishyuza Ubwongereza Indishyi Ku Bucakara Bwayikoreye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 October 2024 1:35 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubucakara ni kimwe mu byaha bikomeye byakorewe inyokomuntu ariko bitigeze biburanishwa ngo ababikorewe bahabwe ubutabera.
SHARE

Ibihugu byakolonijwe n’Ubwongereza bifite umugambi wo gutegura inyandiko yo kubwishyuza indishyi y’ubucakara bwabikoreye mu bucakara bwakorewe Abirabura bo muri Afurika no mu birwa bya Caribbean guhera mu mwaka wa 1562 kugeza muwa 1730.

Abanyamateka bavuga ko ubu bucakara bwamaze ibinyejana bitatu, Ubwongereza bukaba aribwo bwakoze ubu bucakara cyane kurusha ibindi bihugu by’Uburayi.

Mu nama itangira kuri uyu wa Gatanu mu kirwa cya Samoa hari gahunda bivugwa ko iri gutegurwa n’ibihugu bigize Commonwealth iri mu nyandiko izagezwa ku mwami w’Ubwongereza n’abayobora Commonwealth ikubiyemo impozamarira London ikwiye guha ibyo bihugu.

Ubwo BBC yabazaga iby’iyi ngingo, ubuyobozi bwa Commonwealth bwayisubije ko ku rutonde rw’ibizigirwa muri iriya nama nta ngingo nk’iyo iruriho.

Ku rundi ruhande, hari umuyobozi wo mu birwa bya Bahamas witwa Frederick Mitchell wabwiye BBC ko n’ubwo iyo ngingo itari ku zizigwa mu buryo bweruye, ariko bishoboka cyane ko itazabura kugarukwaho.

Yagize ati: “Iyo wumvise iby’iyo ngingo wumva ikomeye, ariko nihagira abayizamura, izaza ije!”

Kuzana iyo ngingo bishobora kuzazamura ibiganiro bishyushye ku bazitabira inama ya Commonwealth, ndetse biranashoboka ko bazasaba Ubwongereza ko bwariha ibihugu bwakoreye ubucakara Miliyari nyinshi z’amapuwundi (£).

Gutanga indishyi ku bucakara bishobora gukorwa mu buryo burimo no koroshya cyangwa gukuraho imyenda ibi bihugu bibereyemo Ubwongereza, gusaba imbabazi ku mugaragaro, gushyiraho gahunda ziteza imbere uburezi cyangwa siporo, kubaka ingoro ndangamurage zigenewe kwibutsa ibyabaye icyo gihe, gushyiraho imishinga izamura urwego rw’ubuzima n’ibindi.

Abateguye inyandiko irimo iby’izo ndishyi( BBC yabonye kopi yayo) banditsemo ko igihe kigeze ngo ubutabera kuri iki cyaha cyakorewe inyokomuntu butangwe.

Bemeza ko binyuze mu gutanga indishyi, Ubwongereza bwaba bushyizeho uburyo burambye bwo gukomeza umurunga ubuhuza n’ibyo bihugu ari nabyo muri iki gihe bigize ikitwa Commonwealth.

Mu kubibona batyo, abanditse iyo nyandiko bavuga ko nubwo inama izabera muri Samoa itabifataho umwanzuro wa burundu, byibura impaka kuri iyo ngingo zaba zitangijwe, ibindi bikazaganirwamo mu buryo n’ahantu hatandukanye.

Ijambo rikomeye kuri iyi ngingo izakomeza kuganirwaho n’ubwo ubuyobozi bw’Ubwongereza bwasabye ko iyo ngingo itaba nyamukuru.

Gusa abayobozi bo mu bihugu byayizamuye bo bavuga ko iyi ngingo idakwiye gufatanwa uburemere buke.

Umuryango w’ibihugu byo muri Caribbean bita Caricom uvuga ko iyi ari ingingo iremereye kubera ubucakara bwakozwe kandi bukaba butakozwe abacuruzaga Abirabura baciye mu Nyanja ya Atlantic gusa, ahubwo baciye no ya Pacific ari naho ibyo bihugu byiganjemo ibirwa biherereye.

Mu nyandiko BBC ifite, harimo ibika bivuga ko abakorewe ubucakara bose bafite ibyo bahuriyeho byabashegeshe.

Bavuga ko ibyo bintu byari bibi kandi byakozwe bunyamaswa, hatitawe ku kababaro ababukorewe bagaragazaga haba mu gufatwa, mu kwambutswa inyanja no mu gukoreshwa ubucakara nyirizina mu bihugu by’Amerika, Uburayi kure cyane y’iwabo.

Inyandiko ikubiyemo iyi ngingo ivuga ko abakoze ubucakara, babukoranye ubugome ku buryo bageze n’aho batega abantu ibico( ambushes) bakabafatira mu gihiriri bakaburiza ubwato bakabajyana.

Uko kubafata mu gihiriri abanyamateka babihaye izina mu Cyongereza bise ‘ “blackbirding”.

Abadipolomate bo mu bihugu byakolonijwe kandi byakorewe ubucakara bizeye ko nubwo inama yo muri Samoa itatinda kuri iyi ngingo, ariko ko mu zindi zizakurikiraho izaba ingingo ikomeye.

Izo nama zizabera mu birwa bya Antigua na Barbuda biri mu Nyanja ya Pacific.

Ingingo yo kwishuza Ubwongereza ku bucakara bwakoreye Abanyafurika n’abandi bwakolonije yigeze no kugarukwaho umwaka ushize(2023) ubwo bwazamurwaga muri raporo yakozwe na Kaminuza ya University of West Indies, ikaba raporo kandi yashyigikiwe n’umucamanza witwa Patrick Robinson usanzwe ukora mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Muri yo handitsemo ko Ubwongereza bushobora kuzishyura abo bwakolonije akayabo kangana na Tiriyari £18 ( tiriyari imwe ni miliyari 1000).

Ibihugu byihurije muri Caricom ni 14.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ibirwa bya Bahamas witwa Philip Davis yohereje Minisitiri we w’ububanyi n’amahanga ngo aganire na bagenzi be iby’iyi dosiye.

Frederick Mitchell ushinzwe ububanyi n’amahanga avuga ko icyo Bahamas ishaka ari uko Ubwongereza bwerura bugasaba imbabazi abo bwahemukiye mu gihe cy’ubucakara.

Ati: “ Twe icyo dushaka ni uko berura bakavuga bati: Mutubabarire”.

Interuro iteye ityo niyo yatuma umubano hagati y’Ubwongereza n’abo bwakoreye ubucakara n’Ubukoloni usugira ugasagamba.

Ariko kandi, gusaba imbabazi si umurimo woroshye.

Urushaho gukomera iyo usaba imbabazi ari umuntu ukomeye kandi azisaba uwo arusha amikoro n’ububasha.

Mitchell avuga ko igikenewe cyane atari amafaranga ahubwo ari icyubahiro gishingiye ku gusaba imbabazi abakorewe ibya mfura mbi kandi ari inzirakarengane.

Guverinoma y’Ubwongereza ivuga ko yumvise neza ijwi ry’abayisaba ko yasaba imbabazi ikaba yatanga n’impozamarira ariko yemeza ko ibyo ‘gutanga indishyi byo ari indi ngingo’.

Abategetsi muri iyi Guverinoma ntibemera ko kuri gahunda y’ibizigirwa mu nama izabera muri Samoa harimo ibyo gusaba indishyi ku bucakara n’ubukoloni.

Bivugira ko ikizaganirwaho ari ukureba uko hakorwa ibikorwa byazamura imibereho y’abatuye ibihugu bya Commonwealth ariko indishyi ibaze mu mafaranga yo idashoboka.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Sir Keir Starmer yaraye ageze mu kirwa cya Samoa.

Ubwo yari ari mu ndege yerekeza yo, yabwiye abanyamakuru ko ikimujyanye ari ukuganira n’abandi ba Minisitiri ku majyambere bahuriyeho aho kwita ku byahise.

Yababwiye ati: “ Birumvikana ko ubucakara bwababaje buri wese ariko nanone, ku bwanjye, mbona tudakwiye guheranwa n’amateka ahubwo dukwiye kureba imbere kugira ngo duharanire inyungu duhuriyeho z’ahazaza heza”.

Umwami w’Ubwongereza Charles II nawe yaraye ageze Apia mu Murwa mukuru wa Samoa.

Mu gihe Ubwongereza busa nubwihunza ibyo kwishyura indishyi, abakorewe ubucakara n’ubukoloni bo bemeza ko bazakomeza guharanira ko bahabwa indishyi.

N’ikimenyimenyi ni uko abantu batatu baharanira kuzasimbura Patricia Scottland ku bunyamabanga bukuru bwa Commonwealth nabo babishyigikiye.

Abo ni Shirley Botchwey ukomoka muri Ghana, Joshua Setipa wo muri Lesotho na Mamadou Tangara wo muri Gambia .

TAGGED:AfurikaBwongerezafeaturedIndishyiMinisitiriUbucakara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: Abana Batatu Bishwe N’Inkuba Icyarimwe
Next Article Rwanda: Ibiza Byishe Abana Batanu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?