Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Afurika Nayo Igomba Gucuruzanya N’Amahanga-Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubucuruzi Mpuzamahanga

Afurika Nayo Igomba Gucuruzanya N’Amahanga-Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 May 2022 12:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu nama yamuhuje n’abandi bayobozi bo muri Afurika ndetse n’inshuti zayo, Perezida Kagame yavuze ko amasezerano ashyiraho isoko rusange nyafurika atagamije ko ibihugu by’uyu muryango biba ari byo gusa bicuruzanya, ahubwo ko ayiha amahirwe yo gucuruzanya n’ahandi ku isi.

Perezida Kagame ari mu Busuwisi mu Nama ikomeye ihuza abayobozi bakomeye ku isi yiswe World Economic Forum.

Mu kiganiro yahaye abari bamuteze amatwi kuri uyu wa Kabiri taliki 24, Gicurasi, 2022 Perezida Kagame yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho isoko ryaguye hagati y’ibihugu by’Afurika ari igitekerezo cyiza cyatangijwe mu mwaka wa 2016.

Avuga ko nyuma yo gutangiza ririya soko ibihugu bigashyira umukono ku masezerano arishyiraho, igisigaye kandi cy’ingirakamaro ari ukubishyira mu bikorwa.

Perezida Kagame ati: “ Ducyeneye kumenya ko ubushake bwa Politiki budahagije ubwabwo ahubwo ko burushaho kugira akamaro iyo bishyizwe mu bikorwa. Iyo bitugiriye akamaro nk’abanyafurika bikagirira n’ibindi bice by’isi.”

📸AMAFOTO📸

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, i Davos mu Busuwisi, Perezida Kagame yayoboye inama yahuje abayobozi muri Afurika ndetse n'inshuti za Afurika, yavugaga ku Isoko rusange rya Afurika n'uruhare rwaryo mu kwihutisha iterambere ry'uyu mugabane. #RBAAmakuru pic.twitter.com/NZvVJCSarX

— RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) May 24, 2022

Umukuru w’u Rwanda avuga ko ikindi gikwiye gukorwa ari ugukuraho za visas cyangwa se gukuraho ibintu bibangamira urujya n’uruza rw’abantu kugira ngo byoroshye ubucuruzi.

Avuga ko abazungukira muri iyi mikorere ari urubyiruko kubera ko ariryo rugizwe n’abantu benshi.

Perezida Kagame yavuze ko hari ahantu abantu bakigenda biguru  ntege mu gushyira mu bikorwa ibyemezo bikubiye muri ariya masezerano bityo bikadindiza iterambere mu bucuruzi.

Yunzemo ko n’ubwo hari ibitaragenda neza, ariko hari n’intambwe yatewe mu gutuma abikorera ku giti cyabo bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa by’ibikubiye muri masezerano ashyiraho African Continental Free Trade Area (AfCFTA)

Umukuru w’u Rwanda ariko avuga ko ibyo gucuruzanya hagati y’ibihugu by’Afurika ari intego yaharaniwe kera na bamwe mu bayoboye Afurika.

Ibihugu bya Afrika byose byasinye amasezerano ashyiraho iri soko, na ho 34 byarayemeje.

Ubucuruzi hagati y’ibihugu by’uyu mugabane busanzwe buri kuri 16%, bikaba byitezwe ko buzikuba kabiri mu mwaka wa 2035 kubera ibicuruzwa bizaba byongererwa agaciro muri Afurika.

Ni igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% by’ubucuruzi Afurika ikorana n’u Burayi na 50% ikorana Aziya.

TAGGED:AfurikafeaturedKagameUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yayoboye Inama Yahuje Inshuti Z’Afurika
Next Article Abantu 735 Bahoze Barwanya Leta Y’u Rwanda Biyemeje Kuyifasha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?