Afurika Nayo Igomba Gucuruzanya N’Amahanga-Perezida Kagame

Mu nama yamuhuje n’abandi bayobozi bo muri Afurika ndetse n’inshuti zayo, Perezida Kagame yavuze ko amasezerano ashyiraho isoko rusange nyafurika atagamije ko ibihugu by’uyu muryango biba ari byo gusa bicuruzanya, ahubwo ko ayiha amahirwe yo gucuruzanya n’ahandi ku isi.

Perezida Kagame ari mu Busuwisi mu Nama ikomeye ihuza abayobozi bakomeye ku isi yiswe World Economic Forum.

Mu kiganiro yahaye abari bamuteze amatwi kuri uyu wa Kabiri taliki 24, Gicurasi, 2022 Perezida Kagame yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho isoko ryaguye hagati y’ibihugu by’Afurika ari igitekerezo cyiza cyatangijwe mu mwaka wa 2016.

Avuga ko nyuma yo gutangiza ririya soko ibihugu bigashyira umukono ku masezerano arishyiraho, igisigaye kandi cy’ingirakamaro ari ukubishyira mu bikorwa.

- Kwmamaza -

Perezida Kagame ati: “ Ducyeneye kumenya ko ubushake bwa Politiki budahagije ubwabwo ahubwo ko burushaho kugira akamaro iyo bishyizwe mu bikorwa. Iyo bitugiriye akamaro nk’abanyafurika bikagirira n’ibindi bice by’isi.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko ikindi gikwiye gukorwa ari ugukuraho za visas cyangwa se gukuraho ibintu bibangamira urujya n’uruza rw’abantu kugira ngo byoroshye ubucuruzi.

Avuga ko abazungukira muri iyi mikorere ari urubyiruko kubera ko ariryo rugizwe n’abantu benshi.

Perezida Kagame yavuze ko hari ahantu abantu bakigenda biguru  ntege mu gushyira mu bikorwa ibyemezo bikubiye muri ariya masezerano bityo bikadindiza iterambere mu bucuruzi.

Yunzemo ko n’ubwo hari ibitaragenda neza, ariko hari n’intambwe yatewe mu gutuma abikorera ku giti cyabo bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa by’ibikubiye muri masezerano ashyiraho African Continental Free Trade Area (AfCFTA)

Umukuru w’u Rwanda ariko avuga ko ibyo gucuruzanya hagati y’ibihugu by’Afurika ari intego yaharaniwe kera na bamwe mu bayoboye Afurika.

Ibihugu bya Afrika byose byasinye amasezerano ashyiraho iri soko, na ho 34 byarayemeje.

Ubucuruzi hagati y’ibihugu by’uyu mugabane busanzwe buri kuri 16%, bikaba byitezwe ko buzikuba kabiri mu mwaka wa 2035 kubera ibicuruzwa bizaba byongererwa agaciro muri Afurika.

Ni igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% by’ubucuruzi Afurika ikorana n’u Burayi na 50% ikorana Aziya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version