Mu gihe hari abakomeje guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Mwiza Josy avuga ko ubuhamya bwe ari ikimenyetso ko uwahigwaga yaziraga ko ari Umututsi, ku buryo Jenoside idakwiye gusobanurwa ukundi.
Mu buhamya burebure Mwiza (@wzjosy) yanyujije kuri Twitter, yavuze ko umuryango wo kwa Se atigeze abona uhigwa, nyamara umuryango wo kwa nyina warishwe, ku buryo atumva aho abavuga Jenoside yakorewe Abahutu babivana.
Mwiza yavuze ko muri Jenoside Se yari Umuhutu, nyina ari Umututsikazi. Bahungiye kwa Nyirakuru ubyara se, abicanyi bakajya gusaka yo bahasanga nyina akababwira ko ari Umuhutukazi, ntibamenye ukuri.
Nyamara umuryango wa nyina barawishe harokoka mbarwa.
Mu gihe byari bimeze bityo, Se w’uyu mukobwa ngo yajyaga kwica abatutsi b’ahandi, ariko abo mu rugo ntibamenye ibyabaye.
Mwiza ati “Papa ari mu bakoze Jenoside kandi arabyicuza, ntitwari tubizi twabonaga abyuka agenda agataha igicuku, ubu yakatiwe burundu! Ndamusura kandi ndamukunda kandi nemera ko agomba guhanwa kuko abo yavukije ubuzima n’ubu mbitekerezaho bikandenga! We n’abandi nka we, barahemutse.”
Yavuze ko umuryango Jambo ASBL uhurirwamo na benshi mu bana bafite ababyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo barimo ari ubuyobe.
Ati “Mwigize abavugizi b’Abahutu turabiyamye, imvugo zanyu mukoresha ntaho zitaniye n’izo ba Swo bakoresheje, ngo dukanguke, turababaye bla bla… oya pe, turi mu Rwanda rutekanye kandi ruha agaciro buri Munyarwanda, si nka kera ba Swo barutoba, mwe ntituzabemerera kurutoba ukundi!”
Yanenze bikomeye abagize Jambo ASBL n’abandi bahezanguni b’Abahutu bagihembera amacakubiri mu Banyarwanda, bitwaje ngo batewe ishema n’ubuhutu bwabo.
Ati “Abana twavutse ku babyeyi umwe ari umuhutu undi ari Umututsi turi ikimenyetso ko uwicwaga yari Umututsi nta n’undi! Kuko twisanze duhungira ku ruhande rw’umubyeyi wacu w’Umuhutu, maze umubyeyi tutsi aricwa ndetse n’umuryango we hasigara mbarwa! Nta double genocide yabaye!”
Hahigwaga abatutsi gusa
Mwiza yavuze ko hari ababyeyi bishe abo bashakanye babaziza ko bari Abatutsi, abo babiciye mu maso babishaka na bo cyangwa se batabishaka.
Yakomeje ati “Hari abana bishe ababyeyi babo ko ari abatutsi, ni byinshi, ubugome ndengakamere. Njye nagize amahirwe mama wanjye papa amuhungishiriza iwabo, niho yihishe aranarokoka.”
Igihe Inkotanyi zageraga hafi muri ako gace zibohora igihugu, interahamwe ngo zabwiraga abahutu bose guhunga ngo Inkotanyi zije kubabaga, kandi koko ngo hari ababyemeye.
Ati “Ubu nibwo nsubiza ubwenge ku gihe nkigaya! Ariko Nyogokuru we yanze guhunga icyo gihe ati ndashaje nubundi nagwa nzira. Nyogokuru yitabye Imana vuba aha muri 2019, Inkotanyi zamugezeho, ziramusindagiza zimugeza muri zone itari irimo imirwano.”
“Si we zabikoreye gusa kandi n’uwo zasanze wese utari yarahunze wari muri ako gace, uku niko Nyogokuru we ubwe yabimbwiye.Yajyaga aduseka uko twomonganiye Zaire!”
Nyamara ngo mu guhunga bazinze uturago bajya muri Zaire mu gihiriri cy’impunzi nyinshi, nyina atangira kujya mu kaga mu gihe mbere yari yihishe.
Mwiza ati “Mu nzira duhura n’Interahamwe zo mu gace k’iwacu ziba zibonye mama ziti turakwica, sinzi ibyo papa yazibwiye ziramureka, kuva uwo munsi akajya agenda yikinga ikirago yari yikoreye mu maso ngo batamumenya!”
Bageze Tingitingi bahura n’icyorezo cya macinya cyishe benshiicyo gihe, ariko bo bararokoka.
Yakomeje ati “Ikibanaje kandi ni uko uwashakaga gutaha wese Interahamwe, ex Far baramwicaga, twari ingwate! Sitwe twarose RDF baducyura tukava muri ariya mashyamba! Njye mbura ishimwe, Imana izabaduhembere cyane cyane #PerezidaWacu!”
Yavuze ko abavuga ko impunzi z’abahutu bahungiye Congo bakorewe Jenoside, icyo ari ikinyoma.
Ati “Nibuka uburyo twatahutse turi benshi, hanyuma se ntitwari abahutu? Bari kuza kudukorera jenoside se twe bakaducyura kd ko nubundi baducyuye mutubeshya ngo bazahita batwica tugeze mu Rwanda?”
Ni ubuhamya bwakoze benshi ku mitima, barimo Umunyamategeko Richard Gisagara, wunganira umuryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa.
Yagize ati “Urakoze gutanga ubwo buhamya bukenewe cyane mu kurwanya ingengabitekerezo n’abahakana génocide. Uri intwari kandi komera!”
Uwitwa Dalia Umwizigirwa we yagize ati “U Rwanda dushaka ni ururimo abantu nkawe komera kandi twaza u Rwanda ruramutswa ibyiza ruzogera abaruhunda inabi, bazazima.”
Karekezi we yagize ati “Amateka yawe afitwe na benshi ariko abayatinyuka bakayavuga bakarwanya abayagoreka si benshi. U Rwanda rukeneye intwari nkawe. Courage ibyabaye ntibizongera. Abayagoreka baragoreka abantu bahereye kurubyaro rwabo! Bazarutswa nande?”