Abanyarwanda Ntibahangayike, Barindiwe Umutekano-RIB

Ubwanditsi bwa Taarifa bwagiranye ikiganiro n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB. Cyagarutse ku bujura bwakorewe mu Karere ka Rusizi bugahitana abantu. Umuvugizi w’uru Rwego Dr Thierry B. Murangira yasobanuriye Taarifa icyo iperereza ryerekanye muri buriya bujura, uko bwakozwe, aho bakuye imbunda…

Yanahumurije Abanyarwanda ko umuntu wese uzakora ibyaha agashaka kwihisha azafatwa, abo yahemukiye bagahabwa ubutabera.

Taarifa: Mutubwire icyo mwagezeho mu iperereza mwakoze ryo gufata abantu mukeka ho uruhare mu bwicanyi bwabereye i Rusizi?

Dr Murangira: Taarifa murakoze. RIB iri gukurikirana abantu 14 bakurikiranyweho ibyaha bikurikira birimo gutunga intwaro no kuyinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe  intwaro,  ubwicanyi buturutse ku bushake, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda.

- Kwmamaza -

Abantu dukurikiranye kubera kubakekaho kiriya cyaha ni Murenzi Boniface, Dusenge J. de Dieu, Ngendahimana Jean Damascene, Ngerageze Justine( uyu ni umukobwa w’uwitwa Biyoga Lambert, Dusabe Emmanuel, Nsabimana Valens, Habiyaremye J. Pierre, Mugabonisenge Theogene, Nzaramba Theobald, Kubwimana Viateur, Murenzi Vital na Tuyishimire Emmanuel.

Mu iperereza ry’ibanze twakoze, ryagaragaje ko  hari abandi bantu babiri bafunzwe ari bo Bavugamenshi Fidel (afungiwe ku Mulindi) na Biyoga Lambert( Se wa Justine Ngerageze twavuze haruguru). Uyu afungiwe muri gereza nkuru ya Rusizi.

Dr Thierry Murangira mu kiganiro na Taarifa kuri uyu wa Kabiri tariki 14, Mata, 2021

Bombi tubakurikiranyeho uruhare rutaziguye (direct) muri ibyo byaha uko ari bitanu ariko bo bakaba barafashwe kw’ikubitiro.

Ibi byaha bakaba barabikoze mu bihe bitandukanye ni ukuvuga mu matariki  yo mu kwezi kwa 12, 2020, no mu matariki yo mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2021, babikorera mu mirenge ya Nkombo, Gihundwe na Kamembe.

Ikibazo ni uko ibi byaha byakorwaga bikitirirwa inzego z’umutekano. Byaterwaga n’uko babaga bisanishije nazo

Taarifa: Ibyo byaha se mwasanze byarakozwe gute? Uruhare rwa buri wese muri bariya ni uruhe?

Dr Murangira: Byatangiye mu Ukuboza, 2020. Icyo gihe habaye ubujura bwitwaje imbunda bukorwa na Boniface Murenzi twavuze haruguru kandi niwe wari ufite imbunda. Yari ari kumwe na Biyoga Lambert na Vital Murenzi.

Twamenye ko bagiye kwiba moteri y’ubwato i Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, ariko  gufungura moteri yabwo birabananira baragaruka.

Bose biyemereye icyo cyaha, bavuga iriya mbunda yaguzwe na Lambert Biyoga.

Tariki 22, Ukuboza, 2020 nibwo Boniface Murenzi wari ufite imbunda yambaye n’imyenda ya gisirikre ari kumwe na Lambert Biyoga, Emmanuel Dusabe, Jacques Uwimana( umuhungu wa Biyoga) ba Valens Nsabimana bibye Frw 705 000 byo kwa Theogene Ntawukiriwabo uzwi ku izina rya Gatibisi utuye ku Nkombo.

Bidateye kabiri, tariki 27, Ukuboza, 2021 Boniface Murenzi( niwe wari ufite imbunda yambaye n’imyenda ya gisirikare) ari  kumwe na Jean de Dieu Dusenge na Jean Damascene Ngendahimana, barashe umugore witwa Olive Nyirandayisenga baramwica, bamutwara Frw 470 000.

Abakurikiranyweho biriya byaha beretswe itangazamakuru

Mu iperereza twaje kumenya ko uyu mugore yari yaragambaniwe n’umugabo we witwa Fidel Bavugamenshi kubera amakimbirane yo mu rugo.

Ya mafaranga Frw 470 000 yakuyemo make ayahemba bariya dukurikiranyeho ubu bwicanyi.

Mu kujijisha bumvikanye ko babikora nkabaje kwiba kandi BIKITIRIRWA KO BYAKOZWE N’ABASIRIKARE, bityo uruhare rwa Bavugamenshi mu rupfu rw’umugore we ntirumenyekane.

Uwitwa Jean Pierre Habiyaremye ni we wahuje abicanyi na Bavugamenshi Fidel, bikaba byarabereye mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Gihundwe.

Muri Gashyantare, tariki 11, 2021 Boniface Murenzi yitwaje intwaro ari kumwe na Jean de Dieu Dusenge bombi bambaye imyenda ya gisirikare barashe bakomeretsa bikomeye uwitwa Joel Nsabimana mu rubavu, isasu ritunguka mu rubavu, bamutwara Frw 50 000.

Byabereye mu murenge wa Mururu muri Rusizi.

Bidateye kabiri, tariki 27, Werurwe, 2021 Boniface Murenzi, Jean Damascene Ngendahimana na Jean de Dieu Dusenge wari ufite imbunda yambaye na gisirikare, bibye  Frw 2,000,000 mu rugo rwa Ezekiel Habimana, baramuboha we n’umugore we batuye mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi.

Taarifa: Ni ubuhe butumwa muha abaturage ko bari barahungabanye?

Dr Murangira: Urwego RIB rurihanganisha ababuze ababo bazize ibikorwa byaba bagizi ba nabi. Irashimira abantu bose bafashije inzego z’umutekano mu gutahura no gufata aba bagizi ba nabi. Iboneye ho no kongera kwibutsa kandi yihanangiriza uwaba afite umugambi wo gukora ubugizi bwa nabi k’ubutaka bw’u Rwanda ko bitazamuhira.

Uko yakwiyoberanya kose azamenye ko guhungabanya umutekano w’abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato. RIB irakangurira kandi abaturarwanda gukomeza gutangira amakuru k’ubugizi bya nabi ku gihe bahamagara ku mirongo itishyurwa; RIB: 166 na e-menyesha; Polisi y’igihugu: 112.

Mu gushakisha no gufata bariya bantu twavuze haruguru, RIB yafatanyije n’inzego zirimo urushinzwe iperereza, NISS, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego.

Imbunda n’imyenda bakoreshaga mu bujura bwabo

Ubuvugizi bwa RIB buvuga ko bidatinze kandi buzatangaza uko ibyaha byakozwe mu Cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bingana n’ikigero cy’imyaka cy’abantu babikurikiranyweho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version