Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Agahinda K’Aba Maasai Bapfusha Inka Umusubizo Kubera Amapfa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Agahinda K’Aba Maasai Bapfusha Inka Umusubizo Kubera Amapfa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 October 2022 6:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kimwe mu bintu bibabaza aborozi kurusha ibindi ni ugupfusha inka. Aba Maasai bo muri Kenya bo bari mu gahinda kenshi nyuma y’uko inka zabo ziri kugandara kubera kubura urwuri bitewe n’amapfa yahabaye akarande.

Bivugwa ko amapfa ari mu gace aba Maasai bororeyemo inka yahaherukaga mu myaka 40 ishize.

Kubera kumanjirwa, aba Maasai bari guhitamo kugurisha inka zabo kugira ngo batabura byose nk’ingata imennye.

Reuters yanditse ko aba Maasai bemera inka yaguraga $500 bakayigurisha $12!

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Inka ni itungo riranga ubuzima hafi ya bwose bw’aba Maasai.

Umu Maasai utoroye aba ari ikivume, abandi bakamufata nk’umutindi nyakujya.

Amapfa akomeye yatumye bemera kugurisha inka amafaranga aguze umufuka w’ifu ya kawunga

N’ubwo bakoze ibishoboka byose ngo barebe ko inka zabo zahangana n’amapfa amaze igihe mu gice batuyemo, bisa n’aho abenshi muri bo babuze ukundi babigenza bahitamo kugurisha inka zabo aho kugira ngo zibapfire mu maso.

Birumvikana ko babikorana agahinda kenshi!

Inka zabo zarashonje k’uburyo zigandara ntizibashe kweguka.

- Advertisement -

Amagufwa yaranamye, zabaye inka bita imiguta.

Kenya, Ethiopia na Somalia biri mu bihugu byo mu karere gaturiye ihembe ry’Afurika byibasiwe  n’amapfa mu gihe kirekire.

Inka zigiye kubashiraho, imyaka yararumbye, amazi arakama, ibintu birakomera.

Ibi bivuze ko n’inzara inuma.

Abayobozi mu nzego za Politiki birinda kwerura ngo bavuge ko mu gihugu hari inzara ikomeye, ariko, uko bigaragara, ibintu bigeze kure.

TAGGED:AmapfaInkaKenyaMaasai
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imikoranire Inkotanyi Z’Abasirikare N’iz’Abasivili Nk’Uko Rutaremara Abisobanura
Next Article Human Rights Watch Nayo Yemeje Ubufatanye Bw’Ingabo Za DRC Na FDLR
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Inzoka Yitwa Cobra Ni Inyamaswa Iteye Ite?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Impunzi Zo Muri Sudani Y’Epfo Zirahungira Muri DRC Ku Bwinshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?