Kimwe mu bintu bibabaza aborozi kurusha ibindi ni ugupfusha inka. Aba Maasai bo muri Kenya bo bari mu gahinda kenshi nyuma y’uko inka zabo ziri kugandara kubera kubura urwuri bitewe n’amapfa yahabaye akarande.
Bivugwa ko amapfa ari mu gace aba Maasai bororeyemo inka yahaherukaga mu myaka 40 ishize.
Kubera kumanjirwa, aba Maasai bari guhitamo kugurisha inka zabo kugira ngo batabura byose nk’ingata imennye.
Reuters yanditse ko aba Maasai bemera inka yaguraga $500 bakayigurisha $12!
Inka ni itungo riranga ubuzima hafi ya bwose bw’aba Maasai.
Umu Maasai utoroye aba ari ikivume, abandi bakamufata nk’umutindi nyakujya.
N’ubwo bakoze ibishoboka byose ngo barebe ko inka zabo zahangana n’amapfa amaze igihe mu gice batuyemo, bisa n’aho abenshi muri bo babuze ukundi babigenza bahitamo kugurisha inka zabo aho kugira ngo zibapfire mu maso.
Birumvikana ko babikorana agahinda kenshi!
Inka zabo zarashonje k’uburyo zigandara ntizibashe kweguka.
Amagufwa yaranamye, zabaye inka bita imiguta.
Kenya, Ethiopia na Somalia biri mu bihugu byo mu karere gaturiye ihembe ry’Afurika byibasiwe n’amapfa mu gihe kirekire.
Inka zigiye kubashiraho, imyaka yararumbye, amazi arakama, ibintu birakomera.
Ibi bivuze ko n’inzara inuma.
Abayobozi mu nzego za Politiki birinda kwerura ngo bavuge ko mu gihugu hari inzara ikomeye, ariko, uko bigaragara, ibintu bigeze kure.