Imikoranire Inkotanyi Z’Abasirikare N’iz’Abasivili Nk’Uko Rutaremara Abisobanura

Umuyobozi w’Akanama k’Inararibonye zigira inama Perezida wa Repubulika akaba n’umwe mu bashinze Umuryango FPR-Inkotanyi Hon Tito Rutaremara avuga ko mu ntambara yo kubohora u Rwanda, abasirikare n’abasivili bari bafitanye imikoranire ihamye yatumye bagera ku ntego yose.

Avuga ko buri mwaka habaga Inama nkuru y’Umuryango(Congress) igashyiraho politike umuryango wagombaga kugenderaho.

Amategeko yashyirwagaho niyo yagengaga  Umuryango, ugatora n’ abayobozi bawo.

Abari bagize iyo nama bari abayobozi b’Umuryango n’abahagarariye abanyamuryango mu  nzego zose zawo.

- Advertisement -

Munsi yabo hariho abagize Biro politike y’Umuryango yabagamo abagize Komite ku rwego rw’igihugu, National Executive Committee, n’abakuriye izindi nzego (departments) z’umuryango, hakabamo n’abari mu buyobozi bukuru bw’ingabo zitwaga Rwanda Patriotic Army.

Iyo abagize iyo nama bateranaga( rimwe mu mwaka) bashoboraga gukora imirimo yose ya congress ariko ntibakore amatora.

Bari bunze ubumwe kugira ngo babohore u Rwanda

Iyo inteko rusange( congress) itashoboraga guterana nk’uko byagiye biba mu gihe cy’intambara, habaga Biro politike yaguye igakora imirimo yose y’Inteko rusange.

Komite ku rwego rw’igihugu yari igizwe n’Umukuru w’Umuryango, Chairman, umwungirije akaba ashinzwe n’ingabo, hakabamo umuhuza bikorwa, abakuriye za komisiyo kandi ngo iyo habaga inama yaguye ya Komite, abagize Inama ya gisirikare babaga bahari.

Rutaremara avuga ko hari igihe habaga Inama yaguye ya Komite, wenda bitewe n’ikibazo kidasanzwe kigomba kwigwaho.

Ku rundi ruhande, hari harashinzwe na Komisiyo ishinzwe ubukangurambaga bita political mass mobilization.

Abagize iyi Komisiyo bagombaga gukorana bya hafi n’abagize ishami rishinzwe Politiki ya gisirikare  bitaga political commissioners b’ingabo.

Hari harashinzwe kandi ishuri rya politiki ryatumaga habaho abitwa aba cadres.

Mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya ibitekerezo bya politiki by’Umuryango FPR Inkotanyi, hari harashinzwe amashuri asanzwe bita amashuri abanza y’abaturage.

Muri uyu mujyo, niho havukiye ishuri bise Muvumba Project ryigishaga abaturage imyuga, harimo no kwandikisha mudasobwa.

Mu muryango FPR-Inkotanyi harimo n’ishami rishinzwe ibikoresho, ryakoranaga n’irya gisirikare rifite inshingano bisa.

Niryo ryari rishinzwe gusana amakamyo n’ibindi bikoresho byakoreshwaga mu ntambara cyangwa mudasobwa zagize ikibazo.

Tito Rutaremara avuga ko hari na Komisiyo ishinzwe ubuzima bw’abasivili n’ubw’abasirikare.

Iyi nararibonye y’u Rwanda ivuga ko hari itsinda ryari ryarashyizweho rihuriweho n’abari bashinzwe Politiki n’ibikorwa bya gisirikare ryagombaga gucunga ko ibikubiye mu biganiro by’amahoro byaberaga Arusha muri Tanzania bishyirwa mu bikorwa uko byari biri.

Iri tsinda ryari rigizwe n’abantu 12, batandatu bavaga muri  RPF na  batandatu bandi  bavaga muri Leta y’u Rwanda.

Ryari rifite indi nshingano yo kureberera uko amasezerano ya Arusha azashyirwa mu bikorwa.

Rutaremara ati: “Urugero nk’igihe Habyarimana yapfaga iyi committee yagombaga guhura ukurikije uko amasezerano ya Arusha yabiteganyaga kugira ngo hashyirweho inzibacyuho. Ariko siko byagenze.”

Mu biganiro byabaga ku ngingo zigize ariya masezerano, hari ubwo byabaga ngombwa ko abasirikare baza gufasha abasivili  iyo higwaga ikibazo kireba ingabo

Ngo mu mikorere yo muri RPF hari ibikorwa byinshi abasirikare bahuriragamo n’abasivile.

Mu ntambara yo guharika Jenoside( ubwo ni uguhera muri Mata kugeza muri Nyakanga, 1994), abakada n’abasirikare bafatanyije  kuyobora no kurinda umutekano w’ibintu n’abantu ahantu hose babaga bamaze gufata.

Hon Tito Rutaremara avuga ko buzuzanyaga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version