Agahinda K’Umugabo Wifuzaga Kuba Umunyamategeko, Uburwayi Bwo Mu Mutwe Bukaza

Mathias Rutikanga ni umugabo abenshi mu bakoresha umuhanda Kayonza-Gatsibo bakunze kubona ari kwigisha abantu amwe mu mahame agenga ubukungu, ariko akanababwira n’Ibyanditswe Byera. Yabwiye Taarifa ko yakuze afite inzozi zo kuzaminuza mu by’amategeko ariko uburwayi bwo mu mutwe bumukoma imbere.

Uyu mugabo ufite imvi z’uruyenzi yatubwiye ko yitwa Mathias Rutikanga.

Kuri uyu wa Mbere tariki 25, Ukwakira, 2021 yaganiriye na Taarifa avuga ko izina Mathias yaryiswe n’umwe mu nshuti z’umuryango wabo wabasuye akiri muto ariko Rutikanga aryitwa na Nyina.

Atuye ahitwa Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro muri Gatsibo.

- Advertisement -

Akenshi aba agenda n’amaguru abwiriza abantu Ijambo ry’Imana ndetse na bimwe mu bigize amahame y’ubukungu.

Icyongereza abivugamo kirasobanutse neza. Abo aba yageneye amasomo ye abasanga aho imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ziparika, bamwe bavamo abandi bajyamo.

Hari n’ubwo ava Ndatemwa, akagera Kayonza, agakandagira n’amaguru akagera i Nyarutarama, Remera na Kimironko, aho aciye hose  abwira abantu ubumenyi afite.

Ntawe atuka cyangwa ngo ahutaze.

Ubwo Taarifa yamwegeraga ngo agire icyo atubwira, yavuze ko yacishirije amasomo ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Yabanje kutubaza abo turi bo kugira ngo abone kugira icyo adutangariza.

Amaze kumva abo turibo yisanzuye atubwira byinshi.

Ati: “ Nize ahitwa Jinja Senior Secondary School mu Karere ka Jinja muri Uganda.”

Icyo gihe ngo yabaga muri imwe mu nzu ya ririya shuri yitwa Livingstone Hall.

Mathias Rutikanga avuga ko mu mwaka wa 1981 ubwo yiteguraga gukora ikizamini cy’imibare ari bwo yumvise ababara umutwe, ajya kwivuza ariko biranga bimuviramo uburwayi bwo mu mutwe bwa hato na hato.

Ati: “ Iyo ntaza guhura n’ibi bizazane mba narakomeje nkiga Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi nkabizamura ku rwego rw’amashuri yisumbuye ariko muri Kaminuza nkiga amategeko.”

N’ubwo atakomeje amasomo ye, Bwana Rutikanga akunda gusoma ibitabo akabikuramo ubumenyi asangiza abandi aho ageze hose.

Yafuzaga kuba Inkotanyi ku rugamba…

Mu kiganiro yaduhaye tumusanze Ndatemwa, Mathias Rutikanga yatubwiye ko ubwo Inkotanyi zafataga intwaro zigatera u Rwanda kugira ngo zirubohore, nawe yagize ubushake bwo kuzijyamo ariko uburwayi bwo mu mutwe bumubera ‘icyangira umuntu gitera agahinda’.

Ati: “ Kuba ntarafashe intwaro ngo ndasane n’abategekaga nabi u Rwanda ntibyankuyemo gushyigikira bagenzi banjye barubohoye. Nishimiye kuba ndi mu gihugu cyanjye rwose.”

Abajijwe niba hari bamwe mu bo biganye yaba yibuka, Mathias Rutikanga yavuze ko yibuka mo Bugingo na Hashim.

Icyo twavuga ko Ishuri rya Jinja…

Ishuri rya Jinja bivugwa ko na Perezida Paul Kagame yaryizemo. Riri mu mashuri yisumbuye akomeye ari muri Uganda.

Ryashinzwe mu mwaka wa 1948 kugira ngo ryigishe abana bakomokaga ku Bahinde biyongeraga muri Uganda ya kiriya gihe.

Birumvikana ko hari n’abana bakomoka ku Bahinde n’Abanya Uganda bize muri ririya shuri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version