Imvura Nyinshi Yangije Byinshi I Gatsibo, Hamwe Amashanyarazi Yabuze

Amabati yasakambutse

Mu mirenge ya Rwimbogo, Kiziguro na Rugarama haraye hagwa imvura nyinshi k’uburyo amafoto Taarifa yahawe n’abahatuye yerekana ko yangije byinshi.

Hari n’inzitiro z’ingo zasenyutse, imisarane, amapoto n’intoki birangirika.

Hari umwe mu bayobozi bo ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo watubwiye ko ubu inzego zose ziri gukusanya ibyaraye byangijwe n’iriya mvura.

Ati: “ Ubu inzego zose zahagurutse ngo zikusanye amakuru y’ibyangiritse mu mirenge yose ya Gatsibo. Iyo mirenge uvuga ya Rugarama, Kiziguro n’ahandi ibyaho byamenyekanye kubera ko iri ahabona, iri ku muhanda ariko hari indi ishobora kuba yahungabanye cyane kurushaho.”

- Advertisement -
Inzu zasakambutse

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard ntiyitabye telefoni yacu ndetse n’Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Kantengwa Mary nawe ntiyatwitabye kugira ngo bagire icyo atubwira kuri iki kiza cyagwiririye abaturage bashinzwe.

Imiterere ya Gatsibo iha icyuho ibiza…

Akarere ka Gatsibo

Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’ i Burasirazuba. Gaherereye i Burasirazuba bw’Intara. Akarere ka Gatsibo gafite ubuso bungana na kilometero 1585,3.

Gafite Imirenge 14, Utugari 69, n’imidugudu 603.

Ibarura ryo mu mwaka wa 2012 ryagaragaje Akarere ka Gatsibo gatuwe n’abaturage 433,021.

Ku byerekeye imiterere y’ubutaka bwako, Akarere ka Gatsibo kagizwe n’imirambi. Iyi mirambi yorohereza umuyaga kwihuta kuko nta misozi miremire iba iri buwutangire.

Kwihuta k’umuyaga kuvuze ko iyo uwo muyaga uvanze n’imvura bishobora kwararima ibihingwa birimo urutoki, amasaka, ibigori, urubingo rw’amatungo n’ibindi.

Bivuze kandi ko imvura ivanze n’umuyaga iba ifite ubushobozi bwo gusakambura ibisenge bitaziritse neza no gusenya inzu zishaje.

Imiterere ya Gatsibo iteza ibiza birimo inkubi z’umuyaga, imyuzure ku bice biri mu bishanga n’inkangu zidakanganye ahantu runaka.

Ikindi ni uko Akarere ka Gatsibo gafite igice kinini cya Pariki y’Akagera kirimo n’ibiyaga byitwa Rwanyakizinga, Hago, Mihindi na Kihanju.

Ntabwo ibi biyaga ari binini nk’ibiri mu gice cya Pariki kiri mu Karere ka Kayonza ariko nabyo bigira uruhare mu buhehere bw’umwuka wa Gatsibo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version