Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Agahomamunwa: Uko Mu Ruganda Rukora Inzoga Yitwa Huguka Hasa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Agahomamunwa: Uko Mu Ruganda Rukora Inzoga Yitwa Huguka Hasa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 September 2022 9:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taarifa yabonye amafoto yerekana uko ahakorerwaga inzoga yitwa Huguka Ginger Drink hasa. Iyo urebye umwanda uhari haba mu bikoresho, mu nzu bikoreramo n’ahandi ukibuka ko iyo nzoga yanyobwaga n’Abanyarwanda, ubona ko gukurikirana uwayikoraga bifite ishingiro.

Uwayikoraga amaze iminsi mike atawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma y’amakuru zahawe y’uko iwe hari uruganda rukora inzoga ayinyoye agatakaza ubwenge n’imisusire kubera ko izahaza amaraso ye.

Iwe bahafatiye Litiro 10,144 z’inzoga Polisi na Rwanda FDA bavuga ko zitujuje ubuziranenge zitwa Huguka Ginger Drink.

Hakorerwaga n’iyitwa Agasusuruko.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Uwazengaga ni  umugabo w’imyaka 35 utuye mu Mudugudu wa Buriza, Akagari ka Kabuye Umurenge wa Jabana muri Gasabo.

Mu cyo yitaga uruganda, harimo ibidomoro by’ubururu binini bigaragaza umwanda mwinshi.

Abakozi bakoreshega imipira ikodota ibisukika, ni ukuvuga inzoga, bakayivana muri ibyo bidomoro, bakayishyira mu macupa.

Uretse kuba iyo nzoga uko bigaraga yanduye, ubusanzwe ntibyemewe ko ibinyobwa bisembuye bishyirwa mu macupa ya plastique.

Abantu banywa inzoga zitujuje ubuziranenge bavuga ko babiterwa n’uko zihendutse kandi bakaba barabaswe n’umusemburo k’uburyo batarara badasomye ku gatama.

- Advertisement -

N’ubwo babyemera batyo, inzoga zitujuje ubuziranenge ziba zirimo umwanda ugenda ukivanga n’amaraso bigatuma uzinywa abura ibyangombwa byubaka umubiri.

Ingaruka z’ako kanya ni uko asinda nabi agata ubwenge vuba ndetse akaba yakora ibyaha birimo kwica, gufata abagore ku ngufu, guhohotera abana, gukubita no gukomeretsa, kwigabiza iby’abandi abyita ibye n’ibindi.

Mu gihe kirambye, ziriya nzoga zituma ubwonko buzimenyera, uzinywa akananuka kuko aba atarya ibiryo byiza kandi bihagije kandi zituma amaraso acika amazi.

Uruhu rwe rurakanyarara, rukabura ikinyabutabire bita Sebum kirufasha kubika ibinure no gusohora amazi kugira ngo umubiri uhumeke n’uruhu ruhehere.

Bituma atangira kugaragara nk’umuntu ushaje kandi akiri muto.

Iyo bitinze ashobora gupfa bitewe no guturika k’umwijima n’impyiko biba bitagikora neza akazi ko kuvana imyanda mu maraso no mu nkari.

Izi ni zimwe mu mpamvu zituma abashinzwe ubuzima n’abashinzwe umutekano babuza abantu kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Amafoto y’uko uruganda rwa Huguka rusa:

Icupa rya Huguka rigipfundikiye
Umukozi akurura inzoga ayikura mu kidomoro ayishyira mu icupa
Bahasanze ikamyo itwara imyanda
Uburyo iyi nzoga ikorwa bigaragaza ko itujuje ubuziranenge
Kimwe mu bikoresho biri muri uru ruganda
Ibidomoro bashyiragamo inzoga zimaze kwengwa

 

TAGGED:featuredGasaboInzogaPolisiUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’u Bushinwa Zasabwe Kwitegura Intambara
Next Article Ingabo Za UN Zishe Abasivili
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?