Agoronome Mwiza Agomba No Kuba N’Umunyarwanda Mwiza- PM Ngirente

Ngirente yashimye abanyeshuri ba RICA kubera uruhare rwabo mu kuzamura ubuhinzi mu Rwanda

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yashimiye abanyeshuri barangije muri Kaminuza nyarwanda yigisha ubuhinzi bwa kijyambere, RICA, kuba barize neza, abasaba kuzaba ba agoronome bakunda u Rwanda.

Bikubiye mu ijambo yabagejejeho ubwo yitabiraga umuhango wo guha impamyabumenyi abarangije muri iyi Kaminuza ikorera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora.

Ngirente yabwiye abo banyeshuri ko amasom bahawe ari ingirakamaro haba kuri bo ubwabo ariko cyane cyane ku gihugu.

Yababwiye ko burya Agoronome wize neza ari ingirakamaro ariko ko arushaho kuba yo iyo abaye n’Umunyarwanda mwiza.

Ati: “Ubaye uri umugoronome mwiza ariko utari Umunyarwanda mwiza ntabwo wubaka igihugu. Mwebwe rero muri byombi. Muri abagoronome beza mukaba n’Abanyarwanda beza”.

Ngirente avuga ko abarangije kwiga ubuhinzi bwa kijyambere muri iriya Kaminuza bakwiye kuzakoresha neza ubwo bumenyi bakagirira akamaro abahinzi kuko babitezeho byinshi mu kunoza uwo mwuga.

Ubuhinzi ni urwego rw’ubukungu bukorwa n’abantu barenga 70% by’Abanyarwanda bose muri rusange.

Uru rwego rwiganjemo abarukora bakuze, ariko gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ni ugufasha urubyiruko kwinjira muri uru rwego rw’ubukungu.

Ndetse haherutse gushyirwaho gahunda yo kuzashinga Banki yo gufasha abashaka gushora mu buhinzi kubona inguzanyo.

Kuba iyi Kaminuza iri kwigisha abahanga mu by’ubuhinzi byerekana ko u Rwanda rushaka ko ubuhinzi bwarwo mu myaka iri imbere buzaba buvuguruye.

Intego ni uko Abanyarwanda bihaza mu biribwa, kugwingira kw’abana kukagabanuka.

Ubwo yakomozaga kuri iyi ngingo Minisitiri w’Intebe yagize ati: “ Tuzi ko ibyo mwize bibaha ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora ibikenewe mu guteza imbere ubuhinzi bwacu. Mwize Sciences zose z’ubuhinzi, mwiga no kuzikoresha mu kazi zigenewe. Ntabwo mwize sciences zo muri labs gusa, ahubwo mwize kuzishyira mu bikorwa”.

Ngirente yasabye ubuyobozi bwa RICA gukomeza mu mujyo waryo wo guhugura abanyeshuri mu by’ubuhinzi bugezweho bikazagirira u Rwanda akamaro mu gihe kirambye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version