Ahari Iterambere Ry’Umugore Haba Hari Umugabo- Apôtre Mignone Kabera

Umuvugabutumwa witwa Apostle Mignone Kabera uyobora Umuryango Women Foundation Ministries avuga ko Imana yaremye umugore kugira ngo abe icyuzuzo cy’umugabo kandi bose babikore mu nyungu zabo n’iz’igihugu.

Hari mu kiganiro yahaye abanyamakuru kivuga ku giterane ngaruka mwaka kitwa All Women Together kizaba hagati y’italiki 08 n’iya 11, Kanama, 2023.

Mignone Kabera avuga ko umugore wo muri iki gihe akeneye kumenya guhuza ibintu mu buryo bugira ingaruka nziza.

Ngo hari benshi biyubatse ariko bashobora kwisenya muri uko kwiyubaka kwabo.

- Kwmamaza -

Ati: “ Umugore agomba kuba umugore usenga ariko anakora, akamenya kuba yarateye imbere ariko akanubaha umutware we.”

Avuga ko umugore afite ubushobozi bwo kwiyubaka, akamenya guhuza ibikenewe byose ngo urugo rwe rutere imbere.

Mu kwiyubaka k’umugore ariko, Apostle Mignone Kabera avuga ko ari ngombwa ko n’umugabo we aba ahari.

Yemeza ko ahari iterambere ry’umugore haba hari n’umugabo ku ruhande rwe.

Mignone Alice Kabera avuga ko igitekerezo cyo gutangiza igiterane All Women Together cyatangiye mu mwaka wa 2011.

Ubu kigiye kuba ku nshuro ya 12.

Yari agamije ko abagore bari baratsikamiwe bivana muri iyo ngoyi akaba abatsinzi kandi ngo imbuto yateye kuva icyo gihe zatanze umusaruro.

Igiterane All Women Together kizitabirwa kandi n’abagabo kugira ngo bumve uko umuhati wabo mu kubaka ingo ari uw’agaciro kandi ko Imana iha agaciro ibyo bakora.

Kizabera muri Kigali Convention Center ariko abatazahaboneka bazakurikira ibyo biterane mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version