Serge Brammertz umushinjacyaha mukuru mu rwego rwasigariyeho icyahoze ari urukiko ruburanisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yaraye asuye urwibutso rwa Nyange muri Ngororero.
Rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu gace kahoze gakorerwamo na Fulgence Kayishema Brammertz ashinja.
Yari ahekejwe n’umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye n’umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Christophe Nkusi.
Fulgence Kayishema uherutse gufatirwa muri Africa y’Epfo hari taliki 24, Gicurasi, 2023.
Nyuma yo gusura ruriya rwibutso, Serge Brammertz yavuze ko urwego ayobora ruzakomeza gutanga umusanzu mu gufata abakekwaho icyaha cya Jenoside bacyihishe hirya no hino ku isi.
Mu ruzinduko rwe, arateganya kuzahura n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bamuhe ubuhamya bw’uruhare rwa Kayishema muri Jenoside yakoreye muri Nyange y’ubu, anaganire n’abayobozi bo muri kariya gace.
Nava muri Ngororero azagaruka i Kigali aganire n’ubuyobozi bwa IBUKA, ubwa Polisi y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu, Dr Jean-Damascène Bizimana n’Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye.
Uruzinduko rwe mu Rwanda ararurangiza kuri uyu wa Gatanu taliki 28, Nyakanga, 2028.