Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ahatunganyirizwa Ibiribwa Ntihinjirwa N’Uwo Ari We Wese
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Ahatunganyirizwa Ibiribwa Ntihinjirwa N’Uwo Ari We Wese

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 December 2024 3:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mu gikoni ni aho kwitondera
SHARE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, Rwanda Standards Board, kivuga ko abayobora ibigo mu mashuri ayo ari yo yose bagomba kumenya ko mu gikoni atari ahantu hasanzwe.

Ni ubutumwa iki kigo cyageneye abayobora ibigo by’amashuri yo mu Karere ka Burera mu bukangurambaga kiri gukora hirya no hino.

RSB ivuga ko mu rwego rwo kurinda abanyeshuri kurwara indwara ziterwa n’ibiryo byanduye, ari ngombwa ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bamenya ko mu gikoni ‘hatinjirwa n’uwo ari we wese’.

Uwihaye Felistus ukora muri RSB avuga ko abakora mu gikoni badakwiye kwitera imibavu, badakwiye kwambara imiringa n’indi mitako kuko haba hari ibyago ko byakwanduza ibiribwa cyangwa iyo mitako ikaba yagwa mu biribwa bigenewe abanyeshuri.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umukozi wo mu gikoni ntagomba kuba afite indwara nko gucibwamo, gukorora, ibicurane n’izindi nk’izo.

Amabwiriza y’ubuziranenge asaba abayobozi kujya bapimisha abakozi babo kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo bwifashe mbere y’uko batekera abantu.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri baje guhugurwa uko bakwiye kurinda ko igikoni cy’ishuri gihinduka isoko

Uwihaye ati: “ Umukozi urwaye inzoka cyangwa indi ndwara, ntaba akwiye gukorera mu gikoni ahubwo  umukoresha we aba agomba kumwohereza nko kwasa inkwi cyangwa ahandi hatateza abantu akaga”.

Umukozi witemye urutoki cyangwa ufite ikindi gikomere ntakwiye kujya mu gikoni kuko icyo gisebe gishobora kwanduza uzarya ayo mafunguro.

Birakwiye kandi ko ahantu hatunganyirizwa ibiribwa haba hari umuriro, umwuka mwiza n’amazi bihagije.

- Advertisement -

Mu kwangiza imyanda yo mu gikoni, ni ngombwa ko bikorwa n’abantu babizi kugira ngo batangiza ibidukijije.

Ibikoresho byo mu gikoni bigomba kuba bikomeye, byoroshye gukorwa isuku kandi bidashobora gutora umugese.

Umuyobozi  w’Akarere ka Burera witwa Solina Mukamana asaba abayobora ibigo by’amashuri byo mu Karere ayobora kuzazirikana ubumenyi bahawe na RSB.

Solina Mukamana uyobora Akarere ka Burera

Abasaba kumva ko ubuzima bw’abanyeshuri buri mu biganza byabo.

Yavuze ko mu Karere ke hasanzwe ikibazo cy’amazi make kubera imiterere yako ariko akemeza ko hari imishinga yo kuyakwiza mu baturage, kandi ko uwo mushinga wamaze gutangizwa.

Amazi adahagije ni ikibazo ku mitegurirwe y’ibiribwa bityo ubuyobozi bwa Burera bukemeza ko kiri gushakirwa umuti urambye.

Mukamana Solina yabwiye itangazamakuru ko hari ubukangurambaga bukorerwa mu bigo byo mu Karere ayoboye bwo gusaba abakora mu gikoni kwitwararika.

Akarere ka Burera kagizwe n’imisozi miremire

Ashima ko ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda buharanira ko abanyeshuri barya amafunguro aboneye  kandi ahagije.

U Rwanda rusanganywe gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri kugira ngo babone indyo itabatera ibibazo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi witwa Irere Claudette aherutse gutangaza ko iyi gahunda yatumye umubare w’abana bata ishuri ugabanuka, uw’abarisubiramo uriyongera.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutwura ubuziranange kiri mu bukangurambaga ku buziranenge bw’ibiribwa bihabwa abanyeshuri, bukazakorerwa mu turere 11 hirya no hino mu Ntara zitandukanye.

Mu munsi mpuzamahanga wahariwe gutsura ubuziranenge uherutse kwizihirizwa mu Karere ka Burera mu Murenge wa Nkumba, umuyobozi wa RSB Raymond Murenzi yanenze abatetsi  bashyira petelori mu bishyimbo bibwira ko ivura abana inzoka.

Yavuze ko ababyibwira gutyo baba bibeshya kuko petelori ari ikinyabutabire gishobora kwangiza  ubuzima bw’abana.

TAGGED:AbanyeshuriAmafunguroBurerafeaturedUbuziranenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Ubuhinzi Bw’Ibirayi Bugiye Gushyiramo Irindi Koranabuhanga
Next Article Rubavu: Polisi Yafatanye Umuntu Urumogi Rupima Ibilo 50
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?