Aho Imitekerereze Y’Abanyabwenge Itandukanira N’Iy’Abantu Basanzwe

Ubusanzwe abantu hafi ya bose baratekereza, cyeretse abafite ibibazo byatewe n’imisusire(physiology) y’ubwonko bwabo cyangwa se byatewe n’uburwayi bwabafashe bakuze butewe n’ibiyobyabwenge cyangwa ibindi.

Akenshi abantu batekereza mu buryo busanzwe, usanga bareba ibintu bito bito, bakita ku ishusho nto y’ibintu mu gihe abahanga cyane bo bareba ishusho rusange y’ibintu.

Abanyabwenge bwinshi ntibatinda bibaza impamvu ikintu runaka kitariho ahubwo bafata umwanya wabo bakibaza icyakorwa ngo kibeho.

Bo batinda k’ukurema ibintu kurusha gutinda ku kwibaza impamvu bitari ho, kuko yo baba barayibonye kare!

- Advertisement -

Ibanga ryabo ni ‘ukumenya uburyo bwiza bwo gutekereza’ kurusha ‘kumenya gutekereza ubwabyo.’

Nibyo uzumva bita ‘creativity’.

Ibi ariko si uguhanga udushya nk’uko bijya bivugwa kuko guhanga agashya( innovation) byo bivuga guhanga akantu gashya ushingiye ku kintu cyari gisanzweho.

Abanyabwenge baricara bagatekereza k’uburyo icyo batekereje kiza ari igisubizo cy’ibintu byinshi icyarimwe.

Muri uku gutekereza kwabo nibwo bahanga ikintu kidasanzwe urugero nk’ibisobanuro birambuye by’impamvu z’ibintu runaka byabaye inshoberamahanga haba mu ndimi, mu bumenyi, mu ikoranabuhanga no mu zindi nzego z’ubumenyi n’ubuhanga.

Ibi bisobanuro biba bikubiye mucyo bita ‘theory’.

Iyo ibi bisobanuro barangije kubikora, basuzuma ishingiro ryabyo, bakabigeza ku bandi bahanga, byagaragara ko ishingiro ryabyo ritemeje buri wese, ntibibaca intege ahubwo barataha bakongera bakagerageza kuzageza ubwo bageze ku ntego yabo.

Abavandimwe babiri bakoze imashini ishobora kuguruka bitwa Wright Brothers bayiteranyije igihe kirekire ariko umunsi bagiye kuyigurutsa, yarahanutse igwa hasi irasandara!

Ubyumvise wacyeka ko bahise bacika intege ariko siko byagenze. Barakomeje kugeza ubwo bageze ku ntego yabo, iyi ikaba ari yo sekuruza w’indege zose tubona ubu.

Abanyabwenge bose muzi harimo Newton, Mozard, Einstein, Aristotle n’abandi, bose icyo bari bahuriyeho ni ukudacika intege no kutareba utuntu duto.

Bo bagira ubushobozi bwo kurenga ibigaragarira amaso y’umuntu usanzwe, ahubwo bakabona ibindi binini kandi bifite ubusobanuro bwimbitse kurushaho.

Iyo niyo mpamvu ibisobanuro byabo biza bitanga igisubizo ku bintu byinshi kandi bifitanye isano.

Ubuhanga bugezweho muri iki igihe bwitwa Genetics, bwagezweho biturutse ku bumenyi bwateranyijwe n’umugabo witwa Gregor Mendel washoboye gusobanura isano hagati y’imibare n’ibinyabuzima.

Agace yakomotsemo ubu ni muri Repubulika ya Tchèque.

Mu magambo avunaguye, abanyabwenge( geniuses) ni abantu bazi uburyo  bwiza( how) bwo gutekereza kurusha kumenya icyo(what) gutekerezaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version