Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Aho Tuzatumwa Gucunga Umutekano Hose Tuzabikora Neza- Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Aho Tuzatumwa Gucunga Umutekano Hose Tuzabikora Neza- Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 October 2021 10:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12, Ukwakira, 2021 Perezida Paul Kagame yitabiriye inama yiga ku bikorwa byo kugarura umutekano hirya no hino ku isi yabereye muri Qatar avuga  ko u Rwanda rwishimira inshingano ruhabwa muri kariya kazi kandi abizeza ko ruzakomeza kubikora neza igihe cyose bishoboka.

Iriya nama yitwa Global Security Forum.

Muri iriya nama Perezida Kagame mu ijambo rye yabanje gushima Guverinoma ya Qatar yateguye iriya nama ikayitumiramo n’u Rwanda.

Yavuze ko ikiganiro cye yagiteguye agishingiye ku ngingo ebyiri: Ubuzima n’Umutekano.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Perezida Kagame yavuze ko yahisemo ziriya ngingo kuko ari ingingo buri gihugu kigomba gucyemura gifatanyije n’ibindi.

Ku byerekeye umutekano mucye, Kagame avuga ko akenshi uterwa n’intege nke mu buyobozi budaha abaturage ibyo bakeneye ndetse ngo hari ubwo umutekano mucye uhinduka ibikorwa by’iterabwoba ndetse na Jenoside nk’uko byigeze kubaho mu Rwanda.

Umukuru w’igihugu yabwiye abari bamuteze amatwi ko iyo iterabwoba ridakumiriwe cyangwa ngo rirwanywe hakiri kare, ryambuka imipaka rikibasira n’abatuye mu Karere igihugu runaka giherereyemo.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame avuga ko n’ubwo hari amasomo abantu bagombye kuba barigiye ku byahise, hari ahakigaragara kujenjekera iterabwoba.

Ati: “ Ndabaha urugero rw’ibyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Muri kiriya gihugu hari ubutumwa bwo kuhagarura amahoro bwigeze kuhoherezwa buhamara imyaka igera kuri 20 ariko umusaruro wabaye mucye.”

- Advertisement -
Iyi nama iri kubera muri Qatar

Yatanze n’urugero rw’ibiherutse kuba muri Afgahnistan  aho ibihugu by’Umuryango  mpuzamahanga byagerageje gusubiza ibintu mu buryo ariko kugeza n’ubu hakaba hari ibitaratungana.

Ahandi Perezida Kagame yavuze ko umutekano utaragaruka neza ni mu gace ka Sahel kari muri Afurika ituriye Ubutayu bwa Sahara n’iy’Amajyaruguru.

Umukuru w’Igihugu yavuze icyo abantu bagomba gukora atari ukwitana ba mwana ahubwo ari ukureba uburyo umutekano mpuzamipaka warushaho gukazwa binyuze mu bufatanye bw’ibihugu.

Ati: “ Ikibazo si uko abantu badafite ubushake cyangwa amafaranga kandi erega nababwira ko amafaranga ayo ari yo yose cyangwa ubushake bwa gisirikare ubwo ari bwose bidashobora gutuma habaho amahoro arambye hatabayeho imiyoborere myiza ibihuza byose.”

Yongeye kubibutsa ko amateka y’u Rwanda arutegeka ‘kutaba ntibindeba’ ahari ibibazo by’umutekano bikeneye ko hari igihugu gitabara.

Avuga ko aho ruzasabwa gutabara hose ruzajyayo kandi rubikore neza uko rushoboye.

Yatanze ingero z’aho rwabikoze hirya no hino muri Afurika.

Perezida Kagame yababwiye ko u Rwanda ruherutse no kujya gutabara ‘abavandimwe’ bo muri Mozambique binyuze ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Ku byerekeye urwego rw’ubuzima, Perezida Kagame yavuze ko uburyo inkingo za COVID-19 zisaranganyijwe nabyo bidafututse.

Yavuze ko kuba harabaye ho gutinda kuzigeza muri Afurika byabaye ikosa ryatumye hari abantu batakaza ubuzima kandi bituma  kukirwanya ku rwego rw’isi bidindira.

Asanga byarabaye n’intandaro yo kuvuka kwa COVID-19 zihinduranyije.

Icyakora, Perezida Kagame avuga  ko kuba inkingo zatanzwe mu buryo budasaranganyije ku isi ari rumwe mu ngero z’uburyo ku isi hari akarengane kigaragaza mu ngeri zitandukanye.

Yarangije ijambo rye asaba abari bamuteze amatwi n’abatuye isi muri rusange kwigira ku mateka bagakosora amakosa ari gukorwa muri iki gihe n’andi azakorwa mu gihe kiri imbere, byose bigakorwa hagamijwe ibyiza bisangiwe n’abatuye Isi.

TAGGED:COVID-19featuredKagameQatar
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article IMF Yagumishije Icyizere Ku Muyobozi Ushinjwa Amakosa Muri ‘Doing Business Report’
Next Article Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda Muri Mozambique Bamaze Kuba Hafi 2000
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?