Ubwenge buhangano( Artificial Intelligence) ni igikoresho gikoresha murandasi mu kunganira benshi ariko cyane cyane abanyamakuru. Kubukoresha mu buryo bufite intego nibyo bigirira akamaro itangazamakuru nk’uko biherutse kuganirwa n’abakora uyu mwuga bahuriye i Kigali ngo baganire ku bwisanzure mu kazi kabo.
Hari ku munsi mpuzamahanga wahariwe ubwisanzure bw’itangazamakuru ubwo abanyamakuru baganiraga kuri iyo ngingo.
Ibitekerezo byahatangiwe byagarutse ku kamaro ko gukoresha ubwo bwenge kubera ko bwihutisha umusaruro ariko bungamo ko butaje gusimbura umuntu.
Emmanuel Mugisha usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC, avuga ko ubwenge buhangano budashobora kugira ubwenge igihe cyose ubukoresha nta bwenge abishyiramo.
Ubisesenguye wabona ko ubwo bwenge buhangano bugeza ubukoresha ku musaruro ashaka igihe cyose azi icyo ashaka, akamenya n’uburyo bwo kukigeraho.
Jean Bosco Rushingabigwi ushinzwe imikorere y’itangazamakuru mu Kigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RDB, we avuga ko ubwo haje ubwo bwenge buhangano bushobora gukora binshi mu byo umunyamakuru yari asanzwe akora, ari ngombwa ko uwo munyamakuru acungira hafi.
Uko gucungira hafi avuga kurareba cyane cyane abanyamakuru, bakamenya kububyaza umusaruro birinda ko bwabasimbura mu kazi, ahakoraga abantu 10 hagasigara abantu babiri, gutyo gutyo…
Ati: “ Tugomba kwiga kubukoresha kugira ngo butazadukoresha. Reka abanyamakuru bake bahari bigishwe gukoresha ubwenge buhangano bityo barusheho gutanga umusaruro binyuze mu gukora ubushakashatsi, ya data journalism tujya tuvuga itaranoga, tuyinoze”.
Nawe avuga ko ubwo bwenge buhangano bukoresha amakuru adahari cyangwa ngo buyahimbe ahubwo buyakusanya bukayabyaza icyo runaka yabusabye bukakimuha.
Doreen Umutesi umuyobozi wungirije w’Umuryango Nyarwanda w’abagore bakora itangazamakuru, Association Rwandaise des Femmes de Média, ARFEM, yavuze ko gukoresha ikintu gifite ubushobozi nka buriya bisaba ubwitonzi.
Ati: “ Tugomba gukoresha ubwenge buhangano mu buryo butugirira akamaro kandi tukirinda ko butubera impamvu yo kuniga umwuga wacu kandi tugakorana n’abaturage mu gutuma uyu mwuga wacu uba umwuga wigenga kandi bakaba abantu bakurikira amakuru babanje gusesengura”.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwisanzure bw’itangazamakuru ni ngarukamwaka kandi wizihirizwa henshi ku isi.
Kwisanzura kw’itangazamakuru ntibivugwaho rumwe mu bihugu byose.
Hamwe abanyamakuru basa n’abemerewe byose mu gihe ahandi usanga hari ibyo amategeko ababuza, bamwe bakabifata nko kuniga umwuga abandi bakavuga ko ari ugushyira mu gaciro kuko nta burenganzira butagira inshingano buri wese akwiye gukurikiza.