Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: AI: Igikoresho Cy’Ingirakamaro Ku Munyamakuru Uzi Icyo Ashaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

AI: Igikoresho Cy’Ingirakamaro Ku Munyamakuru Uzi Icyo Ashaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 May 2025 12:08 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubwenge buhangano bugirira akamaro umunyamakuru uzi ibyabwo.
SHARE

Ubwenge buhangano( Artificial Intelligence) ni igikoresho gikoresha murandasi mu kunganira benshi ariko cyane cyane abanyamakuru. Kubukoresha mu buryo bufite intego nibyo bigirira akamaro itangazamakuru nk’uko biherutse kuganirwa n’abakora uyu mwuga bahuriye i Kigali ngo baganire ku bwisanzure mu kazi kabo.

Hari ku munsi mpuzamahanga wahariwe ubwisanzure bw’itangazamakuru ubwo abanyamakuru baganiraga kuri iyo ngingo.

Ibitekerezo byahatangiwe byagarutse ku kamaro ko gukoresha ubwo bwenge kubera ko bwihutisha umusaruro ariko bungamo ko butaje gusimbura umuntu.

Emmanuel Mugisha usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC, avuga ko ubwenge buhangano budashobora kugira ubwenge igihe cyose ubukoresha nta bwenge abishyiramo.

Ubisesenguye wabona ko ubwo bwenge buhangano bugeza ubukoresha ku musaruro ashaka igihe cyose azi icyo ashaka, akamenya n’uburyo bwo kukigeraho.

Jean Bosco Rushingabigwi ushinzwe imikorere y’itangazamakuru mu Kigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RDB, we avuga ko ubwo haje ubwo bwenge buhangano bushobora gukora binshi mu byo umunyamakuru yari asanzwe akora, ari ngombwa ko uwo munyamakuru acungira hafi.

Uko gucungira hafi avuga kurareba cyane cyane abanyamakuru, bakamenya kububyaza umusaruro birinda ko bwabasimbura mu kazi, ahakoraga abantu 10 hagasigara abantu babiri, gutyo gutyo…

Ati: “ Tugomba kwiga kubukoresha kugira ngo butazadukoresha. Reka abanyamakuru bake bahari bigishwe gukoresha ubwenge buhangano bityo barusheho gutanga umusaruro binyuze mu gukora ubushakashatsi, ya data journalism tujya tuvuga itaranoga, tuyinoze”.

Nawe avuga ko ubwo bwenge buhangano bukoresha amakuru adahari cyangwa ngo buyahimbe ahubwo buyakusanya bukayabyaza icyo runaka yabusabye bukakimuha.

Doreen Umutesi umuyobozi wungirije w’Umuryango Nyarwanda w’abagore bakora itangazamakuru, Association Rwandaise des Femmes de Média, ARFEM, yavuze ko gukoresha ikintu gifite ubushobozi nka buriya bisaba ubwitonzi.

Ati: “ Tugomba gukoresha ubwenge buhangano mu buryo butugirira akamaro kandi tukirinda ko butubera impamvu yo kuniga umwuga wacu kandi tugakorana n’abaturage mu gutuma uyu mwuga wacu uba umwuga wigenga kandi bakaba abantu bakurikira amakuru babanje gusesengura”.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwisanzure bw’itangazamakuru ni ngarukamwaka kandi wizihirizwa henshi ku isi.

Kwisanzura kw’itangazamakuru ntibivugwaho rumwe mu bihugu byose.

Hamwe abanyamakuru basa n’abemerewe byose mu gihe ahandi usanga hari ibyo amategeko ababuza, bamwe bakabifata nko kuniga umwuga abandi bakavuga ko ari ugushyira mu gaciro kuko nta burenganzira butagira inshingano buri wese akwiye gukurikiza.

TAGGED:AbanyamakuruBuhanganofeaturedIkoranabuhangaRwandaUbwenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Karongi: Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batemanye
Next Article Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?