Airtel Africa Irashaka Gutera Inkunga Abanyempano Mu Kuririmba

Ikigo Airte Africa kivuga ko kiri gushaka abantu bumva ko bafite impano mu kuririmba kugira ngo abazahiga abandi bazafashwe mu kuzamura izo mpano nabo bamamare.

Ni gahunda bise The Voice Africa. Uyu mushinga ariko ntureba Abanyarwanda gusa ahubwo ni uragutse kuko ugera  mu bihugu byose iki kigo gikoreramo muri Afurika.

Umuhango wo gutangiza iyi gahunda uherutse kubera i Lagos muri  Nigeria, ukaba waratangiye haririmba abagabo babiri b’impanga bibumbiye mu kiswe P-Square.

Abumva bafite amajwi mazima, baziyandikisha aho baherereye mu bihugu byabo hanyuma bazatangarizwe igihe cyo kurushanwa ubundi bajye imbere baririmbe, abakemurampaka bubahe amanota.

- Kwmamaza -

Dr. Segun Ogunsanya ushinzwe ishami rya Airtel Africa avuga ko batangije kiriya gikorwa kuko bazi neza ko burya urubyiruko rugira inzozi rwifuza kuzasohora ariko rukabura inkunga.

Dr. Segun Ogunsanya

Avuga ko kiriya cyemezo bagifashe kuko n’ubundi mu nshingano zabo habamo guteza imbere urubyiruko ariko nanone bigafasha ikigo cyabo kurushaho kumenyekana.

Ikindi ni uko n’umuziki w’Abanyafurika ugomba gukomeza kwamamara.

Ndetse ngo Airtel yakoze byinshi muri uru rwego mu bihe byahise k’uburyo kongera kubikora nta ngorane biteye.

Segun avuga ko hari igihe iki kigo kigeze gutera inkunga irushanwa ryiswe Airtel Raising Stars ndetse ngo hari n’abahanzi bafashijwe kumenyakana kuri televiziyo ya muzika mpuzamahanga yitwa MTV.

Kugira ngo umuntu ushaka guhatana yerekana ko afite ijwi ryiza ryatezwa imbere, agomba kuba afite sim card ya Airtel hanyuma akifata amashusho aririmba, akohereza kuri rubuga Airtel yateguye rushobora kuboneka ku rubuga rwayo rwa murandasi, ubundi abazatoranywa bakazajya guhatana n’abandi muri Nigeria.

Aya marushanwa azabera mu bihugu byose by’Afurika Airtel ikoreramo.

Abatuye mu Rwanda bifuza kubikora, bagomba kuba barangije kohereza ibihangano byabo(indirimbo ziririmbwe mu rurimi runogeye buri wese) bitarenze Taliki 10, Ugushyingo, 2022.

Abantu barindwi nibo bazatoranywa bajye guhatana n’abandi bazaba baturutse hirya no hino muri Afurika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version