Kagame Asanga Afurika Ikeneye Aho Yerekanira Ubuhanga Mu Ikoranabuhanga

Ku nshuro ya mbere, muri Afurika habereye inama mpuzamahanga yiga uko ikoranabuhanga rigendanwa ryakomeza gutezwa imbera ku isi no muri Afurika by’umwihariko. Perezida Kagame yavuze ko buryo urubyiruko rw’Afurika ruzi ikoranabuhanga ariko rubura aho rubyerekanira.

Ubusanzwe ikoranabuhanga rigendanwa ntirishoboka hatari murandasi. N’ubwo muri rusange abantu bakuru muri Afurika bafite ibyuma bikoresha ikoranabuhanga, ikibazo gihari ni uko bitagezweho kandi bikaba bitanakoresha murandasi.

Perezida Kagame avuga ko n’ubwo kugira ibikoresho by’ikoranabuhanga ari byiza, ariko ngo birushaho kuba byiza no gutanga umusaruro iyo bifite murandasi kugira ngo bikore byinshi.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo, u Rwand rwashinze ikigo kitwa Kigali Innovation City, kikaba ari ikigo gifite intego yo guhugura abantu mu ikoranabuhanga kugira ngo barikoreshe bahanga udushya.

- Advertisement -

Kagame avuga ko u Rwanda atari rwo rwihariye abahanga mu ikoranabuhanga gusa kuko n’ahandi muri Afurika bahari ahubwo babura ahantu heza, hafite ibikenewe byose kugira ngo ubumenyi urubyiruko rw’uyu mugabane rufite bububyaze umusaruro.

Ati: “ Urubyiruko rwacu rufite byinshi ruzi kandi rwiteguye  kubyaza umusaruro, igisigaye ni ibitureba. Dukore uruhande rwacu.”

Perezida Kagame kandi avuga ko mu guteza imbere ikoranabuhanga rigendanwa, ari ngombwa ko buri wese arigiraho amahirwe, ntiriharirwe bamwe ngo abandi basigare batazi iyo biva ni iyo bijya.

Kuri we, umuntu wese agomba kugira uburyo runaka akoreshamo ikoranabuhanga ku bushobozi bwe, hatitawe ku gitsina afite, aho atuye, ndetse n’amashuri yize.

Ku rundi ruhande ariko, Perezida Kagame avuga ko uruti rw’umugongo rw’ibi byose ari imiyoborere myiza, itagira uwo iheza inyuma.

Ibyaha bikoresha ikoranabuhanga nabyo bireze…

Muri Nyakanga, 2022, mu Rwanda hateraniye Inama mpuzamahanga  yahuje abakora ubugenzacyaha ku byaha by’ikoranabuhanga.

Intego yari ukurebera hamwe uko bakomeza gukorana kugira ngo babitahure, babikumire ndetse babigenze.

Yatangijwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr Emmanuel Ugirashebuja, ariko yanitabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza n’abandi bayobozi.

Hari ku wa Mbere Taliki 18, Nyakanga, 2022.

Abayitabiriye baganiriye uko barushaho kunoza imikoranire mu gukumira biriya byaha, hakarebwa uko iryo koranabuhanga ryakoreshwa kugira ngo abakora ibyaha batahurwe cyane cyane ko kugenza  ibi byaha bigoye.

Abahanga mu ikoranabuhanga bahora biba cyangwa bagerageza kwiba ibigo by’imari, abantu ku giti cyabo binyuze mu kumenya amagambo y’ibanga bakoresha babikuza amafaranga n’ibindi n’ibindi.

Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) y’umwaka wa 2020/21 warangiye ku wa 30 Kamena 2021, igaragaza ko yabashije guhagarika ibitero 74, 243 yagabweho mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Hari n’abakora k’uburyo binjira mu mashini zibitse amabanga akomeye bamara kuzigeramo bakabuza abari basanzwe bazikoresha kuzinjiramo, bakababwira ko kugira ngo binjiremo bari bubanze bakishyura amafaranga runaka kandi mu madolari y’Amerika.

Mu Ukuboza, 2021, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwaburiye abaturage bishyura bakoresheje amakarita (visa cards) ko hari ubujura busigaye bubakorerwa.

Buterwa n’uko hari abantu babona imibare ikoreshwa na ba nyiri ariya makarita.

Itangazo ry’uru rwego ryavugaga ko hari abantu barugejejeho ibirego bavuga ko babona amafaranga ava kuri konti zabo nta ruhare babigizemo.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye Abanyarwanda kwirinda ubujura bw’imibare igaragara kuri aya makarita kuko hari abayiba bakagura ibintu kuri murandasi ba nyiri amakarita batabizi.

Iperereza ry’ibanze uru rwego rwakoze nyuma yo kugezwaho biriya birego, ryagaragaje  ko hari bamwe mu bashinzwe kwishyuza abakiliya cyane cyane mu mahoteli na za resitora bakoresheje imashini za POS biba imibare ya za konti n’imibare y’ibanga (PIN Code) iba yanditse kuri ayo makarita  y’abakiliya batabizi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry icyo gihe yavuze ko  abishyuza abakiliya serivisi babasanga aho baba bari bakabasaba kwishyura.

Iyo umukiliya akoresha ikarita ya Banki mu kwishyura arayitanga uwishyuza akajya kuvanaho amafaranga umukiliya atamureba.

Ngo muri uko  kuyitwara nibwo uwishyuza afotora imibare igaragara ku ikarita imbere n’inyuma, yarangiza ikarita akayisubiza nyirayo.

Hanyuma uwibye iyi mibare (uwishyuzaga) akajya ayikoresha mu kugura ibikoresho bitandukanye kuri murandasi (online shopping).

Nyirayo ahita atangira  kubona ubutumwa bugufi kuri telefoni ye  ko amafaranga ava kuri konti ye ya Banki atabigizemo uruhare.

Izi ngero dutanze haruguru ni nke ugereranyije n’uko ikibazo cy’ubujura bukoresha ikoranabuhanga kimeze mu Rwanda n’ahandi ku isi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version