Airtel-Rwanda Na Mbonyi Barabararitse Mu Gitaramo Icyambu Tour 4

Israel Mbonyi yatumiye abantu kuzitabira iki gitaramo.

Israel Mbonyi azongera akore igitaramo yise Icyambu Tour kizaba kuri Noheli tariki 25, Ukuboza, 2025 no k’Ubunani Tariki 01, Mutarama, 2026 akazagitegurana na Airtel Rwanda mu rwego rwo gufasha n’abakiliya bayo kurangizanya umwaka ibyishimo bahimbaza Uwiteka.

Buzaba uburyo buboneye bwo guhuza abantu bagashimira Imana ibyo yabashoboje, bakaganira hagati yabo kandi bakumva imitima iruhutse binyuze mu ndirimbo Israel Mbonyi yahanze mu myaka yahise.

Igitaramo cya mbere azagikorera muri BK Arena tariki 25, Ukuboza, 2025 naho icya kabiri agikore k’Ubunani tariki 01, Mutarama, 2026 kibere kuri Stade ya Rubavu.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda Sujay Chakrabarti yabwiye itangazamakuru mu kiganiro baraye bagiranye ko ikigo ayoboye kizakorana na Mbonyi nk’imwe mu nshingano zacyo zo kwegera abakiliya no kubaha ibibanogeye.

Ati: “ Intego yacu muri Airtel irumvikana neza: gutanga ibintu biri ku rwego rwo hejuru bikajyanirana na serivisi nziza, byose bigakorwa kugira ngo binogere abo dukorera. Muri izi mpera z’umwaka rero nabwo tuzakomereza muri uwo mujyo binyuze muri gahunda twise ‘IKOKINGE’ igamije gukomeza kwerekana ko Airtel IYOBOYE kandi ko Umukiliya ari Umwami.”

Avuga ko urugero rwerekana ko Airtel Rwanda iyoboye koko ari uko interineti yayo y’igisekuru cya kane( 4G) igera mu Rwanda hose, bikagirira akamaro abakiliya kandi badahenzwe.

Sujay Chakrabarti asezeranya abakiliya ba Airtel Rwanda ko mu mpera z’umwaka wa 2025 izakorana na Mbonyi mu rwego rwo kubafasha kurangiza umwaka bishimanye n’ababo aho bazaba bari hose.

Sujay Chakrabarti

Bizashoboka binyuze mu kugura interineti ihendutse, yihuta izabafasha haba mu guhamagarana barebana kuri videwo cyangwa mu guhamagarana bisanzwe bitabaye ngombwa ko bagura amayinite.

Icyakora n’abazashaka guhamagarana bayakoresheje nabo Airtel Rwanda ihora yiteguye kubibafashamo.

Israel Mbonyi yabwiye itangazamakuru ko iyi ari inshuro ya kane amaze akorana na Airtel Rwanda mu gutegura ibitaramo birangiza umwaka yise Icyambu Tour.

Abajijwe umwihariko icy’uyu mwaka kizaba gifite, yasubije ko ibyiza ari uko abantu bazagura tike bakoresheje Airtel Money bakazaza kubyirebera.

Yemeza ko mu nshuro zatambutse, hari ubunararibonye byamusigiye mu gutegura ibitaramo bityo ko abazitabira icy’uyu mwaka bazataha buzuye amashimwe.

Ati: “Ibitaramo nkoresha biba ari uburyo bwo gutuma abantu baruhuka mu mitima, bagashimira Imana aho ibagejeje kandi bakishimana n’ababo. Nshima ubufatanye mfitanye na Airtel Rwanda mu gutuma ibyo bigerwaho bigafasha abatuye Kigali na Rubavu n’ahandi kumva banyuzwe.”

Abashaka kugura amatike yo kuzaza mu gitaramo cye babikora banyuze kuri https://ticqet.rw, bakayagura bakoresheje Airtel Money.

Mbonyi arateganya kuzahemba bamwe mu bafana be bazagura amatike y’igitaramo cye mu ba mbere bakoresheje Airtel Money, bamwe bazahembwa mu gihe cya Noheli, abandi bikazaba mu gihe Ubunani buzaba bwegereje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version