Umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas avuga ko uyu mutwe ushaka igihe gihagije cyo gusuzuma umugambi w’amahoro wateguwe na Amerika ikawemeranywaho na Israel.
Yabwiye AFP ko ari ngombwa ko inyandiko irimo ingingo 21 usuzumwa neza kugira ngo itazemerwa ihubukiwe.
Uwo muntu utatangajwe amazina yagize ati: “Hamas ikeneye igihe cyo kubyigaho neza kandi ndabizeza ko dushyigikiye ko amahoro agaruka rwose.”
Avuga ko ari ngombwa ko haboneka igihe gihagije cyo kwiga uwo mugambi, ibintu ntibihubukirwe.
Tariki 30, Nzeri, 2025, Perezida Donald Trump yari yabwiye Hamas ko ikwiye kwiga uwo mushinga kandi ntizarire mu kuwemeza.
Mu minsi yari yabanje, Trump yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu amugezaho uwo mushinga undi arawemera.
Intambara Israel irwana na Hamas yatangiye Tariki 07, Ukwakira, 2023 nyuma y’igitero yagabweho na Hamas kica abaturage ba Israel 1,200 abandi 250 barashimutwa.
Imibare ivuguruzanya ivuga ko iyo ntambara imaze kugwamo abagera ku 60,000 biganjemo abasivili.
Umuhati wo kuyihagarika wakomwe mu nkokora kenshi ni uko impande zihanganye zitubahirizaga ibikubiye mu masezerano yo yagenderwaho mu kubikora.
Qatar, Misiri na Amerika byagerageje kuba abahuza ariko n’ubu ntibirakunda.